AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Nana Akufo-Addo wongeye gutorerwa kuyobora Ghana

Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Nana Akufo-Addo wongeye gutorerwa kuyobora Ghana
11-12-2020 saa 12:59' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 601 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ye ya kabiri.}}

Perezida Akufo-Addo yatsinze amatora yo ku wa 7 Ukuboza 2020, aho yegukanye iyi ntsinzi abonye amajwi 51.6% naho uwo bari bahatanye cyane John Mahama, wahoze ari Perezida, abona amajwi 47.4%.

Uyu Mahama yabaye Perezida wa Ghana imyaka ine, asimburwa na Perezida Akufo-Addo mu mwaka wa 2017. Inshuro zose Akufo-Addo yamutsinze, yagiye amutsinda bigoranye.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu boherereje ubutumwa bwo gushima Nana nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye cya Ghana.

Abinyujije kuri Twitter Perezida Kagame yavuze ko ari iby’agaciro kuba Nana yongeye kugirirwa icyizere n’abaturage ndetse amwizeza gukomeza umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Ghana.

Yakomeje agira ati “Ni ikimenyetso cy’icyizere Abanye-Ghana bagufitiye, twiteguye gukomeza ubucuti buri hagati y’ibihugu bibiri no gukomeza gufatanya mu iterambere rirambye ry’abaturage bacu.”

Ghana n’u Rwanda bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yatumye kuva ku wa 2 Kamena 2013, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir itangira ingendo zigana mu Mujyi wa Accra.

Ingendo za RwandAir zoroheje ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, zinazamura imigenderanire mu bacuruzi n’abashoramari babiturukamo cyane ko mu 2014 Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwasinyanye n’Urwego rushinzwe Ubucuruzi muri Ghana amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ishoramari mu buhinzi bwa kijyambere, ubukerarugendo, inganda zikora imyenda, ishoramari mu bwubatsi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yabonanye na Perezida wa Ghana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yari ari kugirira muri iki gihugu.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Ghana, mbere inyungu zarwo zarebwaga na Ambasaderi warwo muri Nigeria.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA