Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Perezida Dr John Pombe Magufuli watabarutse ndetse n’abaturage ba Tanzania babuze umuyobozi wabo.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yavuze ko ababajwe n’urupfu “rw’umuvandiwe akaba n’inshuti, Perezida Magufuli.”
Perezida Kagame akomeza avuga ko Perezida Magufuli yakoze byinshi birimo gutanga uruhare rwiza mu “gihugu cye ndetse no mu Karere bitazigera byibagirana.”
Yakomeje yihanganira “umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania ndetse. Abanyarwanda twifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bigoye.”
Urupfu rwa Perezida Dr John Pombe Magufuli rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Saluhu Hassan mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2021.
Visi Perezida Samia Saluhu Hassan yavuze ko Perezida Magufuli yapfiriye mu bitaro by’i Dar Es Salaam, azize uburwayi bw’umutima yari amaranye imyaka 10.
Abandi bakuru b’Ibihugu bavuze iki ?
Abakuru b’Ibihugu binyuranye biganjemo abo mu karere, bagagaragaje akababaro batewe na mugenzi wabo watabarutse.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yavuze ko ibitekerezo bye n’amasengesho ayerecyeje ku banya-Tanzania babuze Perezida wabo.
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu unayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Africa, na we yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko ababajwe n’urupfu rwa mugenzi we.
Perezida Uhuru Kenyatta na we wavuze ko ababajwe na mugenzi we uvuye mu buzima, yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo muri Kenya.
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na we yavuze ko yababajwe n’iyi nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Perezida Magufuli.
UKWEZI.RW