Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yifurije abagore umunsi mwiza mpuzamahanga w’ umugore avuga bakwiye guhabwa ibibagenewe icyo byasaba cyose.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati “Abagore barenze kimwe cya kabiri cy’ abatuye Isi, reka dukomeze gukora icyo bisaba cyose kugira ngo babone ibibagenewe. Umunsi mwiza Mpuzamahanga mwiza w’ umugore”
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko. Abagore b’ abadepite mu Rwanda ni 61%. Abaminisitiri b’ abagore ni 50% bivuze ko umubare w’ abaminisitiri b’ abagabo ungana n’ uw’ abagore muri guverinoma y’ u Rwanda
Kuva muri 2005, Leta y’ u Rwanda yashizeho ko mu nzego zose abagore bagomba kugiramo 30% by’ umwihariko mu nzego zifatirwamo ibyemezo.
Mu bindi u Rwanda rwakoze mu rwego rwo guha abagore uburenganzira bwabo ni ivugururwa n’ itegeko rigena impano n’ izungura umugore akagira uburenganira ku mutungo w’ ababyeyi be mu gihe ha mbere umugore atari yemerewe kuzungura imitungo y’ ababyeyi be.