AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yavuze impamvu yo kwegura kwa Minisitiri Gashumba

Perezida Kagame yavuze impamvu yo kwegura kwa Minisitiri Gashumba
16-02-2020 saa 15:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5531 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yakomoje kwiyegura ry’abanyamabanga babiri na Minisitiri w’ Ubuzima avuga ko abayobozi badakwiye gutegereza gukora amakosa ngo begure cyangwa se ngo birukanwe, ahubwo ko bakwiye kuba intwari bakagaragaza ko inshingano zibananiye, ko bashaka kujya gukora ibikorwa byabo bwite.

Ubu butumwa yabutangiye I Gabiro kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020, ubwo yatangizaga umwiherero wa 17.

Uyu mwiherero ubaye mu gihe hashize iminsi mike heguye abanyamabanga babiri na Minisitiri umwe.

Perezida Kagame yavuze ko Evode Uwizeyimana yaparitse imodoka ahantu hatemewe, arangije ajya kunyura aho abandi basohokera, umukobwa wamubwire ko aho anyuze hatariho aramukubitwa yitura hasi.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko ibintu nk’ibi Evode yari asanzwe abikora abayobozi bakamuhishyira.

Munyakazi yahawe ruswa y’ibihumbi 500

Perezida Kagame yavuze ko Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Uburezi yahawe ruswa y’ibihumbi 500 ngo ashyire mu myaka y’imbere ikigo cyari hejuru y’100.

Yakomeje agira ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa.”

Dr Gashumba yarabeshye

Dr Gashumba Diane wari Minisitiri w’ Ubuzima yeguye hasigaye iminsi ibiri ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bage mu mwiherero. Abantu benshi batunguwe no kwegura kw’uyu mugore wari umaze imyaka irenga 3 ari Minisitiri w’ Ubuzima.

Perezida Kagame avuga ku iyegura rya Dr Diane Gashumba yavuze ko yasabye ko abayobozi bose bazajya mu mwiherero bazasuzumwa hakarebwa niba nta n’umwe waba ufite ikibazo cya Virus ya Coronavirus iteye inkeke Isi muri iyi minsi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko bari bamaze iminsi bamubwira ko u Rwanda rwiteguye kurwanya iyi virusi.

Ngo Dr Gashumba hari uwo yabwiye ko bafite ibikoresho 3500 byakwifashishwa mu gusuzuma iyi ndwara, “ko nituvanamo 400 z’abagiye kujya mu mwiherero turaba tugabanyije cyane”.

Yakomeje avuga ko uwo muntu wavuganaga na Gashumba yamubwiye ko “ibyo kuba uvanyeho 400 biraba bigabanutse, utelefone Perezida ubimubwire”.

Ngo abantu bo mu nzego z’umutekano bakomeje gukurikirana, nyuma umwe “yahisemo kohereza abantu muri Minisiteri, bagezeyo, babajije abantu bababwira ko bafite ibintu bishobora gukora ku bantu 95.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Maze kubona iyo raporo ivuye muri Minisiteri y’Ubuzima, mbaza niba koko aribyo ko ibintu bishobora gukora ku bantu 95, ngo yego nibyo […] Mbaza Minisitiri, ngo urareba atangira inkuru ndende, ngo mwatwumvise nabi.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko hari ikindi kibazo kigaragaramo Dr Diane Gashumba cy’amavuriro, avuga ko kinareba Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Umutekano, Gen Nyamvumba Patrick.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA