Paul Kagame, Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi w’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba yatangiye uruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi ibiri agirira mu gihugu cya Tanzania.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli baganira k’ umubano w’ ibihugu byombi no k’ ukwishyirahamwe kw’ ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba EAC.
Mu bindi biteganyijwe ni uko abakuru b’ ibihugu byombi bagira ikiganiro n’ itangazamakuru ndetse Perezida Magufuli akakira mugenzi we ku meza.
Perezida Kagame yasuye Tanzania avuye mu ruzinduko rw’ akazi yagiriraga mu gihugu cya Afurika y’ Epfo.
Perezida Kagame yaherukaga muri Tanzania muri Mutarama 2018, ubwo yemeranya na Perezida Magufuli ku mushinga wo kubaka umuhanda wa Gare ya Moshi wa 400Km. Perezida Magufuli aheruka gusura u Rwanda muri Mata 2016.
Uruziko rwa Perezida Kagame muri Tanzania rubaye mu gihe u Rwanda na Uganda bitabanye neza ndetse hari amakuru avuga ko u Rwanda rwaba rwarafunze umupaka uruhuza na Uganda, gusa Leta y’ u Rwanda irabihakana.
Ibicuruzwa byinshi bigera mu Rwanda byanyuze inzira y’ amazi bica muri Uganda bivuye ku cyambu cya Mombasa muri Kenya. Ikindi cyambu kinyuzwaho ibicuruzwa byinjira mu Rwanda ni icyambu cya Dar-es Salaam muri Tanzania.