AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yasubije abadepite umushinga w’ itegeko ry’ ‘imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha’

Perezida Kagame yasubije abadepite umushinga w’ itegeko ry’ ‘imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha’
14-05-2019 saa 08:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2898 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kabiri, Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki n’ Uburinganire barongera gusuzuma ingingo zirindwi ziri mu mushinga w’ itegeko ry’ ‘imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha’ mu Rwanda nk’ uko babisabwe na Perezida Kagame.

Uyu mushinga aba badepite bari bawusuzumye mbere yo kuwugeza kuri Perezida wa Repubulika ngo awushyireho umukono. Perezida Kagame yabasubije uyu mushinga w’ itegeko ngo bagire ingingo zimwe bakuramo n’izindi bavugurura.

Izo ngingo zirimo iya 240 irebana n’ igihano gisubitse, iya 204 irebana n’ ururimi rukoreshwa mu rukiko n’ iya 34 irebana n’ abatangabuhamya banze kwitaba urukiko.

Perezida Kagame yasabye ko ingingo ihana abatangabuhamya banze kwitaba urukiko yakurwa muri uyu mushinga w’ itegeko ry’ ‘imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha’ kuko iki cyaha kitari mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi Komisiyo iranasuzuma ingingo ya 204 ivuga ko ururimi rukoreshwa mu rukiko ari Ikinyarwanda ariko uregwa akaba yemerewe kuburana mu rurimi rw’ amahanga azi ariko akishakira umusemuzi akanamwiyishyurira. Iyi ngingo kandi ivuga ko ikirego cyose gitangwa mu Kinyarwanda.

The New Times yatangaje ko Perezida Kagame yasabye abadepite gushaka uko bakuramo ko uregwa agombwa kwishakira umusemuzi we, bakabisimbuza ko uregwa afite uburenganzira bwo kuburana mu rurimi yihitiyemo akagira n’ inshingano zo kubona umusemuzi mu rukiko.

Depite Frank Habineza asobanura ko ari ibintu bisanzwe kuba Perezida wa Repubulika yasaba ko hagira ibinononsorwa mu itegeko kuko biteganywa n’ itegeko.

Yagize ati “Rwose, birasanzwe ko Perezida asaba ko umushinga w’ itegeko usubirwamo mbere y’ uko awusinya itegeko rigasohoka mu igazeti ya Leta. Ibi ni ukubera ko ashobora kwifuza kugira ibyo akosora no gushyira ku murongo zimwe mu ngingo zemejwe n’ abadepite”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA