AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yashyize Prof Nshuti Manasseh muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga

Perezida Kagame yashyize Prof Nshuti Manasseh muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga
1er-05-2020 saa 00:08' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4202 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2020, yashyize Prof Nshuti Manasseh muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbura Olivier Nduhungirehe uheruka gukurwa muri iyi Minisiteri.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Perezida wa Repubulika yagize Prof Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Prof Nshuti Manasseh asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Kagame, akaba anasanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Abashinze Kaminuza ya Kigali(University of Kigali) ndetse ninawe washoye imari mu gushinga iyi Kaminuza.

Prof Nshuti Manasseh ni inzobere mu by’imari, ndetse yabaye igihe kirekire Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda. Agiye kuri uyu mwanya nyuma y’iminsi nta muyobozi uwuriho kuko uwakuweho ari Amb. Olivier Nduhungirehe utarahise asimbuzwa.

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 9 Mata 2020, ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakuye ku mirimo Amb. Nduhungirehe Olivier wari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki ya Leta.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA