AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma abasaba gufatira urugero kuri Mushikiwabo (Amafoto)

Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma abasaba gufatira urugero kuri Mushikiwabo (Amafoto)
19-10-2018 saa 17:59' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4313 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bagize guverinoma, igizwe n’Abaminisitiri 19 n’Abanyamabanga ba Leta barindwi ndetse n’abakuru b’igipolisi, abasaba gutera ikirenge mu cya Mushikiwabo wabaye intangarugero mu kuzuza inshingano ze.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bagize guverrinoma nshya Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yatanze impanuro z’uko buri muyobozi yagira umuco wo gukorana na bagenzi be mu rwego rwo guhuza imbaraga bakuzamura igihugu n’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Gukorana n’abandi tugahuza ibikorwa, imbaraga mu byo dukora byose tukabikora twumva ko dukorera abaturage n’igihugu, ntabwo ari twe ubwacu."

Ubwo yamaraga gutanga impanuro ku bayobozi bashya, Perezida Paul Kagame yanafashe umwanya ashimira Madame Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), ashiimangira ko yujuje inshingano ze neza, anizeza Abanyarwanda ko kuyobora OIF bitazamubuza gukomeza gukorera u Rwanda.

Yagize ati "Ndashimira Mushikiwabo akazi keza yakoze akorera igihugu cyacu, ndetse n’umwanya yatorewe wo kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie. Ndanamushimira ko akidukorera kuko u Rwanda ruri muri Francophonie."

Perezida Kagame yavuze ko adashidikanya ko Louise Mushikiwabo azuzuza neza inshingano ze nshya zo muri Francophonie, nk’uko atahwemye kuzuzuza neza mu Rwanda.

Ba Minisitiri bashya barahiye ni batandatu ari bo ; Prof. Shyaka Anastase wasimbuye Francis Kaboneka, muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Sezibera Richard wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Hakuziyaremye Soraya, wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda asimbuye Munyeshyaka Vincent.

Yakiriye kandi indahiro ya Ingabire Paula wasimbuye Rurangirwa Jean de Dieu muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga ibishya, iya Maj.Gen Murasira Albert wagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Gen. James Kabarebe na Solina Nyirahabimana wasimbuye Nyirasafari Espérance, muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Umukuru w’Igihugu yanakiriye indahiro za DCG Munyuza Dan, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu na CP Ntamuhoranye Felix wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa.

Maj.Gen Murasira Albert wagizwe Minisitiri w’Ingabo arahirira kuzubahiriza inshingano yahawe

Ingabire Paula ugiye kuyobora Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga ibishya

Dr Sezibera Richard ugiye kuyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, arahirira kuzuzuza inshingano yahawe

Prof. Shyaka Anastase wahawe kuyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu

DCG Dan Munyuza wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu

CP Ntamuhoranye Felix wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa

Hakuziyaremye Soraya ,Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda nawe yarahiriye izi nshingano

Minisitiri w’Ingabo Maj.Gen Murasira Albert

Dr Sezibera Richard wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga,


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA