Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mata 2018, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakoze impinduka mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), ahagarika abayobozi batandukanye muri iki kigo barimo na Dr. MUSABE Joyce wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho.
Ihagarikwa ry’aba bayobozi bo mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda ryatangarijwe mu nama y’Abaministiri yateranye kuri uyu wa Gatatu muri Village Urugwiro aho yari iyobowe na Perezida Kagame.
Muri iri tangazo bavuga ko Inama y’Abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abari Abayobozi bakurikira mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB)”
Mu bahagaritswe harimo Dr. MUSABE Joyce wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho/Head of Curriculum, Teaching and Learning Resources Department.
Perezida Kagame kandi yahagaritse mu kazi Dr. TUSIIME RWIBASIRA Michael wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi/Head of Examinations, Selection and Assessment Department, ndetse na MUJIJI Peter wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo Rusange/ Head of Corporate Division
Mu bandi bayobozi bahagritswe muri REB harimo Bwana KAREGESA Francis, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari/Director of Finance hamwe na Bwana BAGAYA Rutaha wari usanzwe muri iki kigo ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko/Head of Procurement Unit.
Dr. MUSABE Joyce wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho.