Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 22 Gashyantare 2019 yakiriye impapuro z’ abantu 13 bashaka guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda birimo na Israel.
Ibyo bihugu ni Poland, Thailand, New Zealand, Canada, Vietnam, Turkey, Ghana, Saudi Arabia, Portugal, Mozambique, Benin, Israel, na Sri Lanka.
Abenshi muri aba badipolomate bagaragaje intego nyamukuru bafite ari uguteza imbere umubano w’ ibihugu byabo n’ u Rwanda.
Ambasaderi wa Canada mu Rwanda uzaba afite ikicaro muri Kenya(Nairobi) yavuze ko aazaharanira guteza imbere umubano w’ ibihugu byombi, ubwikorezi bwo gutwara abantu n’ ibintu mu kirere, n’ imikoranire myiza hagati y’ Abanyarwanda batuye muri Canada n’ Abanya-Canada batuye mu Rwanda.
Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda we, uzaba afite ikicaro I Kigali yavuze ko azateza imbere ubuhinzi, ubucuruzi, ingufu n’ uburezi.
U Rwanda na Israel bimaze iminsi mu biganiro bigamije kunoza umubano w’ ibihugu byombi. Perezida Kagame na Minisitiri w’ Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu bigeze guhurira muri Kenya baganira k’ umubano w’ ibihugu byombi ndetse iki gihugu kivuga ko kigiye gufungura ambasade mu Rwanda.
Ambasaderi Ron Adam uzaba ahagarariye Israel mu Rwanda, ni umwe muri 13 bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda .
Amb. Ron Adams yavuze ko mu byo azashyira imbere harimo guteza imbere ubuhinzi, umutekano n’ umubano mwiza w’ ibihugu byombi.
Israel ni igihugu cyateye imbere mu buhinzi butanga umusaruro mwinshi kandi bwakorewe ku buso buto ku buryo u Rwanda rufite icyo rwakwigira kuri iki gihugu mu bijyanye n’ ubuhinzi bw’ umwuga.
Amb. Ron Adam impapuro zimwemerera guhagararira Israel mu Rwanda yahaye Minisitiri Richard Sezibera kopi yazo mbere y’ uko azishyikiriza Perezida Kagame