Mu masaha ya saa sita n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017, nibwo Perezida Paul Kagame yageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora aho yari aherekejwe n’abantu batandukanye barimo n’umukobwa we Ange Kagame. Yakiranywe urugwiro n’ibyishimo by’agahebuzo kuri Komisiyo.
Ubwo yageraga kuri Komisiyo y’amatora aherekejwe n’abo mu ishyaka ahagarariye rya FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yasanganiwe n’abarwanashyaka ba FPR benshi bamugaragarije ibyishimo n’urugwiro rudasanzwe. Umukobwa we Ange Kagame, yari muri benshi bari bamuherekeje.
Akinjira yabanje gusuhuza abantu benshi bari bamutegerereje kuri Komisiyo y’amatora, ahita akomereza mu cyumba gitangirwamo kandidatire, Komisiyo yasanze yujuje ibisabwa byose kugirango kandidatire ye yakirwe kugirango izasuzumwe, kuburyo atatinze aha muri Komisiyo.
Nyuma y’ibyo, yahise ajya mu kiganiro n’abanyamakuru bari bategereje kugira ibyo bamubaza bijyanye no kwiyamamaza kwe n’iby’amatora ya Perezida wa Repubulika ari imbere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Kagame yongeye kugaruka ku gushishikariza urubyiruko rw’Abanyarwanda kwitabira Politike, ngo kuko ari bwo buzima bwa buri munsi kandi ikaba igaragara mu nzego zose z’imirimo ibasha gukorwa.
Yagize ati "[....] Politike iri buri hamwe, ahubwo ibyiza ni uko uyinjiramo ukagira icyo uyikoramo. Ni mutangire murebe uko muyinjiramo, gusa ariko simbabwira ngo gute. Njye icyo nakora ni ukubakangurira kwinjira muri Politike kandi nziza."
Perezida Kagame kandi yanakomoje ku makuru avuga ko u Rwanda rushobora gukomanyirizwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ko rwaciye caguwa, aho yavuze ko icyemezo cyafashwe agikomeyeho kuko adashyigikiye ko u Rwanda kimwe na Afurika yose byaba ikimoteri kijugunywamo ibyakoreshejwe ahandi.
Yagize ati “U Rwanda n’ibindi bihugu byibumbiye muri AGOA, hari byinshi tugomba gukora mu guteza imbere ubukungu bwacu. Ese uhitamo kwakira ibyakoreshejwe kuko AGOA ibigutegetse cyangwa uhitamo guteza imbere inganda Abanyarwanda bifuza ?”