Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo abacamanza b’u Rwanda bakora ibishoboka byose ndetse bakagira n’uruhare mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko ngo haracyari byinshi bikwiye kongerwamo imbaraga birimo gukoresha ikoranabuhanga mu nkiko zose z’u Rwanda mu rwego rwo kwihutisha no kongerera ubushobozi ibikorwa byabo.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere Tariki 12 Nzeri ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi bakuru b’igihugu mu baherutse gushyirwa muri Guverinoma nshya barimo Anasatse Murekezi wagizwe Umuvunyi mukuru . Muri uyu muhango kandi Perezida Kagame akaba yatangije ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza 2017/2018.
Aba bayobozi barahiye uyu munsi kandi harimo ba Minisitiri Jean Philbert Nsengimana w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho na Claver Gatete w’Imari n’Igenamigambi ndetse na Olivier Nduhungirehe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba. Muri aba bayobozi harimo kandi na Murara Jean Damascene na Uwamariya Rutijanwa M. Pélagie barahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite bakaba basimbuye Bamporiki Eduard wagiye kuyobora Komisiyo y’Igihugu y’Itorero na Gatabazi JMV wagiye kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda atangiza umwaka w’Ubucamanza, Perezida Kagame yashimiye abacamanza b’u Rwanda kubw’uruhare bagira mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko ariko abasaba kongera imbaraga mu bikorwa byabo harimo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora kugira ngo babashe kugera ku ntego mu buryo bwihuse
Perezida Kagame yagize ati "Turashima ubutabera bwacu buri mu nzira nziza mu kugabanya ibirarane, kudatinza imanza, kurwanya ruswa n’ibindi ariko hari aho tugikeneye gushyira imbaraga nko kugeza ikoranabuhanga na murandasi (internet) mu nkiko hose mu gihugu."
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye ubutabera bubabereye kandi banafitiye icyizere anasaba abakora mu nzego z’ubutabera bw’u Rwanda kudatenguha ababagana.