Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame Ashingiye ku biteganwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo ya 112 n’iya 116, none ku wa 9 Werurwe 2020, yashyizeho Abayobozi mu buryo bukurikira :
Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuhinzi n’ubworozi. Dr Ngabitsinze yari asanzwe ari umudepite akaba n’umuyobozi wa Komisiyo y’ Abadepite bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta.
Mukama Abbas wahoze ari umutepite mu nteko ishinga amategeko ari Visi Perezida, yagizwe, Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira ruswa nh’ibyaha bisa na yo,
Madamu Uwingeye Joyeuse , Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA),
Abandi bahawe imirimo mishya