AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yahaye imbabazi abanyeshuri 16 bari bafunzwe

Perezida Kagame yahaye imbabazi abanyeshuri 16 bari bafunzwe
17-01-2019 saa 11:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3372 | Ibitekerezo

Abana b’abanyeshuri bagera kuri 16 bakoreye ibizamini bya Leta muri gereza y’abana ya Nyagatare mu mwaka ushize wa 2018, bagiriwe imbabazi na Perezida Paul Kagame, bemererwa gufungurwa ngo basubire mu buzima busanzwe bityo banakomeze amashuri yabo batari muri gereza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo, 109, iya 112, 120 n’iya 176 ndetse agashingira no ku Itegeko nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye Imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 236, iya 237, iya 238, iya 239, iya 240, iya 241 n’iya 243 yababariye aba bana barimo 12 barangije amashuri abanza ndetse n’abandi 4 barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Aba bana bahawe imbabazi, hari ibyo basabwa kubahiriza ndetse hakagaragazwa ko bishoboka ko imbabazi bemerewe na Perezida zishobora gukurwaho baramutse batubahirije ibyo basabwa.

Ingingo ya kabiri y’Iteka rya Perezida Nº001/01 ryo kuwa 16/01/2019 ritanga imbabazi, ivuga ko buri umwe muri aba bahawe imbabazi agomba kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Buri umwe muri aba kandi agomba kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi (1) ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze. Iyo bidashoboka kwitaba ku munsi wagenwe, asaba kutitaba mu nyandiko igenewe umushinjacyaha mbere y’uko uwo munsi ugera. Umushinjacyaha asubiza mu minsi itatu (3). Iyo adasubije bifatwa nkaho ubusabe bwemewe.

Icya gatatu buri umwe muri aba agomba kubahiriza, ni ugusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya, igihe cyose ashatse kujya mu mahanga. Ibi byose uwahawe imbabazi agomba kubyubahiriza mu gihe kingana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye ari nacyo gihe yababariwe.

Icyakoze ingingo ya 5 yo ivuga ko imyifatire y’uwahawe imbabazi ishobora gutuma ibi bivugwa mu ngingo ya 2 bihinduka cyangwa bigakurwaho. Icyo gihe, uwahawe imbabazi ni we usaba ko ibyo ategetswe bihindurwa cyangwa bivanwaho. Abisaba Perezida wa Repubulika mu nyandiko agaragaza impamvu, akagenera kopi Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze. Minisitiri ahita agira inama Perezida wa Repubulika, akimara kubona iyo kopi.

Ingingo ya 3 kandi muri iri teka, ivuga ko imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’uko yaba yakatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka. Icyo gihe iyo azambuwe Iteka rya Perezida ryambura imbabazi rigaragaza impamvu izo mbabazi yazambuwe.

Ingingo ya 4 yo isobanura ko nyuma yo kwamburwa imbabazi, uwari wahawe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje, kibarwa uhereye ku munsi yambuwe imbabazi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA