Perezida Paul Kagame yashyizemo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda ari we Dr Ugirashebuja Emmanuel wabaye Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente rivuga ko Perezida wa Repubulika ashingiye ku itegeko Nshinga cyane mu ngingo y’ 116 yashyizeho umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.
Dr Ugirashebuja Emmanuel ahawe uyu mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera uherutse gukurwaho Johnston Busingye wari uwumazeho imyaka umunani akaba ubu yaragizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.
Ugirashebuja ufite impamyabumenyi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye n’amategeko yakuye muri University of Edinburgh yo muri Scotland mu Bwongereza.
Yanabaye Umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, mu mwaka wa 2014 yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.
UKWEZI.RW