Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye mu biro bye bamwe mu bagize inteko ya Leta Zunze Ubumwe za America barimo Senateri Jim Inhofe uzwi cyane muri Sena ya kiriya gihugu, bagirana ibiganiro.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye bariya bagize bagabo bari muri bamwe bagize Inteko Isinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America mu biro bye muri Village Urugwiro.
Amafoto aherekeje ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, agaragaza Perezida Kagame aganira na Senateri Jim Inhofe waje ayoboye iri tsinda riturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Senateri Jim Inhofe uhagarariye Leta ya Oklahoma ni umwe mu Basenateri bakomeye muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za America akaba ari no mu bayirambyemo kuko yatangiye guhagararira Leta ya Oklahoma kuva mu 1994.
Uyu mushingamategeko usanzwe unafitanye umubano wihariye na bamwe mu bakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Africa, asanzwe ashima Perezida Kagame Paul kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze birimo guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi no kubohora u Rwanda akaba yararuteje imbere mu buryo budasanzwe.
We ubwe yigeze kubwira bagenzi be muri Sena ko Perezida Kagame ari intwari ya Africa ubwo muri 2018 yabagaragarizaga bimwe mu bigwi bye bikomeje kwivugira kubera iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho.
Mu bandi bazanye na Senateri Jim Inhofe harimo uhagarariye South Dakota muri Sena ari we Mike Rounds n’Umutepite uhagarariye Leta ya Mississipi, Trent Kelly.
UKWEZI.RW