Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 yageze muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ahateganyijwe umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi.
Perezidansi y’ u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko Perezida Kagame aragirana ibiganiro na mugenzi wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi.
Muri iyi minsi igihugu cya Kongo n’ u Rwanda bishyize ingufu mu mikoranire cyane. Mu mezi atatu, Perezida Tshisekedi ageze ku butegetsi Rwandair yahise itangira ingendo muri iki gihugu.
Perezida Kagame ubwo aheruka gusura akarere ka Rubavu yagaragaje ko Kongo ari igihugu cyiza abacuruzi bo mu Rwanda bakwiye gukorana nacyo.
Umurambo wa Etienne Tshisekedi , umubyeyi wa Perezida Tshisekedi wageze muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2019 uvuye mu Bubiligi aho uyu musaza yatabarukiye muri 2017.
Biteganyijwe ko Etienne Tshisekedi ashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2019.
Ibihumbi by’ abantu byari biteraniye ku kibuga cy’ indege kuri uyu wa Kane baririmba ubwo umurambo wa Etienne Tshisekedi wagezwaga mu gihugu cye.
Etienne Tshisekedi yaharaniye kuba Perezida wa Kongo, yitaba Imana muri Gashyantare 2017 atabigezeho. Yatabarutse ubwo yari I Bruxelles mu kiruhuko cy’ uburwayi.
Nubwo Etienne Tshisekedi yapfuye atabaye Perezida wa Kongo nk’ uko yabiharaniye kenshi , umuhungu we Felix Tshisekedi yabigezeho muri Mutarama 2019, nyuma y’ imyaka ibiri se apfuye.
Kugeza magingo aya umurambo wa Etienne Tshisekedi wari utarashyingurwa kubera impamvu za politiki.