AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yagaragaje ikimuri ku mutima n’icyifuzo ku bamwifurije isabukuru nziza

Perezida Kagame yagaragaje ikimuri ku mutima n’icyifuzo ku bamwifurije isabukuru nziza
24-10-2016 saa 03:53' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8287 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragarije abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko icyo abatekerezaho ndetse n’icyo yifuriza buri umwe muri bo. Ni nyuma y’ubutumwa bwinshi yakiriye bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yizihizaga isabukuru y’imyaka 59 y’amavuko. Abantu benshi hirya no hino bamugaragarije ko bamukunda kandi bamwifuriza ibyiza, ko ari umuyobozi w’indashyikirwa n’ibindi byinshi banyujije mu butumwa bujyanye no kumwifuriza isabukuru nziza.

Ubwinshi muri ubu butumwa, bwanyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter, urubuga Perezida Paul Kagame akunda gukoresha cyane. N’ubwo bwari bwinshi cyane ariko, ntibyamubujije kubusoma bwose hanyuma akagira n’ubutumwa bwihariye nawe agenera buri wese wafashe akanya ke akamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati : "Kuri mwe mwese mwanyoherereje ubutumwa bunyifuriza ibyiza ku isabukuru yanjye y’amavuko, nagirango mbabwire ko nabwakiriye kandi nabusomye bwose uko buri, nshimishijwe no kubabwira ngo mwakoze cyane... Ndifuza ko iyaba byashobokaga nari kubibwira buri umwe muri umwe ku giti cye mu buryo bwihariye, namwe mbifurije ibyiza bihebuje."

Uku gushima kwanyuze benshi n’ubundi nk’uko babigaragaje bamusubiza ku rubuga rwa twitter, bashimangira ko ari umuntu udasanzwe, ufite umwihariko mu gusabana no kwegera abo ayobora kandi ubagaragariza urukundo.

UMVA HANO UMUVUGO WAHIMBIWE PEREZIDA KAGAME KU ISABUKURU YE :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA