AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yagaragaje igikenewe ngo intego Africa yihaye itazagira ikiyakoma mu nkokora

Perezida Kagame yagaragaje igikenewe ngo intego Africa yihaye itazagira ikiyakoma mu nkokora
23-11-2021 saa 15:34' | By Editor | Yasomwe n'abantu 468 | Ibitekerezo

Mu nama y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu bigize COMESA, Perezida Kagame yagaragaje ibintu by’ingenzi bikwiye kwitabwaho kugira ngo intego yo gushyira hamwe kwa Afurika itazagira ikiyikoma imbere.

Yabivuze mu kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, mu nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bibumbiye muri COMESA.

Muri iyi nama yaniriwemo ibijyanye n’bibazo byihutirwa bikibangamiye ubukungu ndetse n’uko icyorezo cya COVID-19 ku Mugabane wa Africa, Perezida Kagame yagaragaje uburyo uyu mugabane ukwiye guhuza imbaraga mu gutorera umuti ibibazo bigihari.

Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bikwiye gushyirwamo imbaraga ari ukwifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubukungu.

Yaboneyeho gutanga urugero ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu kwifashisha ikoranabuhanga no kuzibira icyuho mu bumenyi bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu bakuru aho rwihaye intego ko icyo cyuho kizagabanuka kuri 60% muri 2024.

Yanavuze ko hakenewe gushyiraho imirongo migari mu bucuruzo bwo mu bihugu bigize COMESA ituma hashyirwaho imbuga zihendutse kandi zizewe mu kwishyura haba mu bigo by’ubucuruzi biciriritse n’ibito.

Perezida Kagame kandi yavuze ko Inama y’Ubucuruzi ya COMESA yatangiye aka kazi kandi ko ishyigikiwe.

Yanavuze ko ibigo by’ubucuruzi by’urubyiruko biri muri byinshi biri ku mugabane wa Africa “kandi ntidushobora kwemera ko bisigara inyuma.”

Perezida Kagama yagaragaje kandi ko Africa izagera ku ntego zayo zo guhuza imbaraga mu gihe “Tuzakomeza gushyira imbere umutekano mu bukungu n’iterambere by’umugabane wacu.”

Yasoje agira ati “U Rwanda twiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu bo muri COMESA mu kubyaza umusaruro mu buryo bwose bushoboka amahirwe ari mu bucuruzi n’umutungo by’umugabane wacu.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA