Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2017, ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’umunyamakuru Gerard Baker wa Wall Street Journal mu muhango wo gusoza inama yigaga ku ishoramari ku mugabane wa Afurika, yagize icyo avuga kuri Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mibanire ye n’umugabane wa Afurika no ku Rwanda by’umwihariko.
Umunyamakuru Gerard Baker yabajije Perezida Kagame uko abona Perezida Donald Trump n’ubutegetsi bwe, cyane ko hagiye havugwa ibintu byinshi kuri we n’ubutegetsi bwe bushya, maze amubaza n’ingaruka abona ubwo butegetsi bushobora kugira kuri Afurika no ku Rwanda by’umwihariko haba mu bukungu, mu ishoramari n’ibindi.
Perezida Kagame aganira n’umunyamakuru Gerard Baker wa Wall Street Journal
Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko n’abaturage bamugoye bakirimo kugerageza kumusobanukirwa, bityo n’Abanyafurika bikaba bizabasaba igihe ngo babashe gusobanukirwa neza ubutegetsi bwe. Gusa Perezida Kagame yavuze ko muri rusange hari imibanire myiza y’umugabane wa Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashingiye no ku buyobozi bwabanje.
Perezida Kagame ati : "Urakoze. Niba Perezida Trump akirimo kwigwa n’abamutoye ngo bamusobanukirwe neza, ushobora kumva uko twe tumubona, bigomba kudufata igihe kugirango dusobanukirwe ubutegetsi bushya bwa Perezida Trump. Birashoboka ko mu gihe kiri imbere tuzabisobanukirwa. Ariko ngize urwego mbishyiramo, urebye ubuyobozi bwabanje, ukareba n’icyo buri buyobozi bwakoranaga na Afurika, hari ibintu byinshi byiza byagiye biba."
Perezida Kagame kandi avuga ko hakiri kare kuba umuntu yaca urubanza ku bya Trump n’ubutegetsi bwe. Aha yagize ati : "Sintekereza ko ubu twahita duca urubanza rufatika ku bijyanye na Perezida Trump n’ubutegetsi bwe, kugeza igihe ukuri nyako kuzaba kumaze kumenyekana. Tugomba kubanza gusobanukirwa mu by’ukuri aho duhagaze. Bishobora kuzavamo ibintu byiza, ntekereza ko n’uburyo bwe afatamo Afurika bushobora kudufasha rimwe na rimwe... Bishobora gutuma Afurika tumenya icyo dushobora kwikorera ubwacu dushyize hamwe, tukongera ibikorwa bizamura ubukungu bwacu..."
Perezida Kagame yakomeje avuga ko ashyize imbere kureba ibyiza bishobora kuzabaho mu mibanire n’imigenderanire ya Perezida Trump n’ubutegetsi bwe n’umugabane wa Afurika, kurusha ibibi bishobora gutungurana bikagaragara.