AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza  Kwibuka Jenoside  ku nshuro ya 24
7-04-2018 saa 12:14' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1767 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere banashyira indabo ku rwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside mu rwego rwo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu gutangiza umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bifatanyije n’abanyarwanda mu gikorwa cyo gushyira indabo ahashyinguwe imibiri y’abatutsi basaga 250,000 batoraguwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Kimisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe.

Dr Bizimana yavuze ko hari inyandiko nyinshi zasohotse muri 1992 zari zigamije kwigisha urwango, aho yatanze urugero rw’inyandiko yigeze gusohoka ivuga ko umwanzi nyakuri w’igihugu ari Umututsi. Yanavuze kandi ko iyi nyandiko yakwirakwije hirya no hino mu gihugu nk’ikimenyetso cyo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Dr Bizimana yashimangiye ko umugambi wa Jenoside uba muremure kandi ugategurirwa mu nzego nkuru za Leta ari nazo zishyira mu bikorwa uyu mugambi uba ugamije kwica ubwoko bumwe ari nabyo byabaye mu Rwanda aho abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Perezida Kagame na Madamu banashyize indaho ahashyinguye inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA