Kuri iki Cyumweru tariki 2 Nzeri 2018, mu gihe hirya no hino ku isi hateganyijwe amatora y’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku banyarwanda baba mu mahanga, Perezida Kagame na Jeannette Kagame bari mu Bushinwa nabo bifatanyije n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, batorera kuri ambasade y’u Rwanda iri i Beijing mu murwa mukuru w’u Bushinwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nzeri 2018 nibwo Abanyarwanda batandukanye bazindukira mu bikorwa by’amatora rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ariko iki gikorwa kikaba cyabimburiwe no gutora kw’Abanyarwanda bari mu mahanga. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiye i Beijing mu Bushinwa kuri uyu wa Gatandatu, nabo bakaba bari mu babimburiye abandi gutora intumwa za rubanda.
Perezida Kagame na Jeannette Kagame bitabiriye amatora y’Abadepite bifatanya n’Abanyarwanda baba mu Bushinwa
Perezida Kagame na Jeannette Kagame kandi bajyanye n’itsinda ry’abadipolomate batandukanye bo mu Rwanda, barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Madamu Louise Mushikiwabo, aba bose bakaba bifatanyije n’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bushinwa mu gikorwa cy’amatora.
Patrick Mugenzi uyobora ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bushinwa ni umwe mu baseseri b’amatora
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahuye n’Abanyarwanda baba mu Bushinwa banafatanya igikorwa cyo kwitorera abadepite
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiye i Beijing kwitabira inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe FOCAC2018 (Forum on China-Africa Cooperation 2018) iteganyijwe guhera kuri uyu wa Mbere, aha muri iki gihugu bakaba baranabonanye n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Beijing kuri uyu wa Gatandatu
Mu mujyi wa Beijing, Perezida Kagame yahahuriye na Abiy Ahmed ; Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’inshuti ye iherutse kumugabira inka n’iyayo.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze igihe urangwa n’ubufatanye n’ubutwererane ku mpande zombi, Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa akaba anaherutse mu Rwanda aho yasinyanye amasezerano atandukanye y’u Bufatanye na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Kuba Perezida Kagame ayobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, nabyo bishimangira ireme ryo kwitabira iyi nama y’Ihuriro ku bufatanye bw’uyu mugabane n’igihugu cy’u Bushinwa.