AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame na Gen Major Fred Gisa Rwigema bongeye kuvugwa ibigwi muri Uganda

Perezida Kagame na Gen Major Fred Gisa Rwigema bongeye kuvugwa ibigwi muri Uganda
28-01-2017 saa 11:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14021 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Gen Major Fred Gisa Rwigema, bongeye kuvugwa ibigwi n’abayobozi bakuru b’igihugu cya Uganda, babashima kuba baragize uruhare mu ntambara ikomeye yo kubohora igihugu cya Uganda, hanagaragazwa uburyo aba bombi ari izingiro ry’amahoro n’umutekano urangwa mu bihugu byombi kugeza ubu.

Tariki 26 Mutarama buri mwaka, muri Uganda bizihiza umunsi ngarukamwaka wo kubohora igihugu cyabo. Mu birori byo kwizihiza uyu munsi no mu butumwa bwatanzwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Paul Kagame na Gen Major Fred Gisa bagarutsweho kandi bashimirwa cyane ibyo bakoreye Uganda.

Sarah Kabingo ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho mu biro bya Perezida Museveni wa Uganda, ni umwe mu bagaragaje ubutwari bwa Perezida Kagame na Fred Gisa Rwigema n’uruhare bagize mu kuba uyu munsi Uganda ifite amahoro. Yavuze ko Perezida Kagame yitanze akarwanira kubohora Uganda, nyuma akaza no kubohora u Rwanda akiri muto, kuko yayoboye urugamba rwahagaritse Jenoside afite imyaka 37 gusa.

Ku ruhande rwa Fred Gisa Rwigema, we yagaragaje ko ari umwe mu basirikare barwaniye Uganda batakiriho ariko bazahora bazirikanwa iteka ryose. Mu minsi ishize kandi, Major General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni n’umufasha we Jannet Museveni, na we yashimagije cyane ubutwari bwa Fred Gisa Rwigema, intwari y’u Rwanda ibarizwa mu rwego rw’Imanzi, ashimangira ko atari intwari y’u Rwanda gusa, kuko ari n’intwari ikomeye mu gisirikare cy’ingabo za Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA