AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame arageza ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze

Perezida Kagame arageza ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze
21-12-2020 saa 11:33' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 674 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere arageza ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze, mu ijambo ageza ku baturage rimwe mu mwaka ibizwi mu rurimi rw’icyongereza nka ‘State of a Nation’.

Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, riteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 98 ivuga ku nshingano z’Umukuru w’Igihugu.

Mu gika cyayo cya gatatu ivuga ko ‘Perezida wa Repubulika, rimwe mu mwaka, ageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko Igihugu gihagaze’.

Ubusanzwe iri jambo Umukuru w’Igihugu yarivugiraga mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ariko muri uyu mwaka yarasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego.

Ubwo iyi nama yasubikwaga, hanzuwe ko ku wa 21 Ukuboza, hateganyijwe ikiganiro Umukuru w’Igihugu azagirana n’abayobozi, abanyamakuru n’abaturage ari nacyo kizatangarizwamo ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze.

Kuri iyi nshuro byitezwe ko iryo jambo riha ihumure Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo bya Coronavirus, bigahungabanya ubukungu n’imibereho muri rusange.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA