AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame agiye kwakira ibibazo by’abanyarwanda kuri Radio na Televiziyo

Perezida Kagame agiye kwakira ibibazo by’abanyarwanda kuri Radio na Televiziyo
24-06-2017 saa 16:04' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6028 | Ibitekerezo

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017, Perezida Paul Kagame azakirwa muri Sitidiyo za Radiyo na Televiziyo by’igihugu guhera saa Cyenda z’igicamunsi, aho bazafungura imirongo maze akaganira n’abaturage bifuza kugira icyo bamubaza cyangwa kugira igitekerezo bamugezaho. Abakoresha ikoranabuhanga nabo bazabasha kumuvugisha hakoreshejwe urubuga rwa twitter.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Arthur Asiimwe, ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “Twishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu , Paul Kagame muri RBA mu kiganiro. Abifuza kugira icyo bamubaza bazahabwa urubuga bagire ibyo bamubaza hakoreshejwe imirongo itandukanye.”

Asiimwe yakomeje avuga ko abaturage bazahabwa urubuga maze bavugane na Perezida bakoresheje imirongo itandukanye harimo telefoni, twitter n’ahandi ndetse binanyuzwe ako kanya kuri YouTube ku buryo n’abari mu mahanga bazabasha kubikurikirana.

Ni ubwa mbere mu mateka Perezida Kagame agiye kugira ikiganiro kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu imbonankubone abaturage bamubaza nawe akabasubiza. Gusa mu myaka ya 2010 na 2011 yigeze gutanga ikiganiro kuri Radio yigenga ya Contact FM.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA