AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame agiye gusura Amajyaruguru n’ Uburengerazuba

Perezida Kagame agiye gusura Amajyaruguru n’ Uburengerazuba
6-05-2019 saa 11:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2746 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame biteganyijwe ko tariki 8 Gicurasi azatangira uruzinduko rw’ akazi muri tumwe mu turere tugize Intara y’ amajyaruguru n’ Intara y’ Iburengerazuba mu rwego rwo kwegera abaturage no kuganira nabo.

Biteganyijwe ko abaturage azasura ari abo muri Burera na Musanze mu Ntara y’ amajyaruguru na Rutsiro, Nyamasheke na Karongi mu ntara y’ Iburengerazuba.

Mu karere ka Musanze ejo ku Cyumweru batangiye imyiteguro yo kwakira Perezida Kagame ugiye kubasura muri iki cyumweru.

Biteganyijwe ko abaturage bo mu majyaruguru bazaganirira na Perezida Kagame kuri Stade ya Busogo hari ya Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Tariki 4 Nyakanga Perezida Kagame yahagaze mu mujyi wa Musanze asuhuza abaturage ubwo yari avuye Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu mu munsi mukuru wo Kwibohora.

Byari ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame ahagaze mu Mujyi wa Musanze agasuhuza abaturage, nyuma yaho na none ku ya 24 Werurwe 2016 ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Uburengerazuba nabwo yahagaze agasuhuza abaturage.

Iyo Perezida Kagame yasuye abaturage baganira ku ngingo zitandukanye, bakamubwira ibyo bakeneye ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza ariko bakamubwira ibyiza bamaze kugeraho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA