Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaha “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, abantu icyenda kubera ibikorwa by’ikirenga bakoreye igihugu.
Bizaba ari ku nshuro ya mbere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda atanga Impeta y’Ishimwe yiswe “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, izahabwa abantu 9 bataratangazwa. Ibiro bya Guverinoma y’u Rwanda nibyo byatangaje iyi nkuru kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017, ariko amazina y’abazambikwa izi mpeta ntibatangajwe.
Avuga kuri uyu muhango, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu yagize ati : “Igihango ni Impeta y’Ishimwe ihabwa abantu, itsinda ry’abantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura ubucuti hagati y’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’amahanga cyangwa se ibikorwa byabo bikaba byarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga”.
Umuhango wo gutanga iyi mpeta ugengwa n’ Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere, imitangire n’imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe. Uretse “Igihango”, izindi mpeta z’ishimwe ni iy’icyubahiro yitwa “Agaciro”, iy’umurimo yitwa “Indashyikirwa” ; iy’umuco yitwa “Indangamirwa” hamwe n’iy’ubwitange yitwa "Indengabaganizi".