Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yasabye abarezi kwamagana abasambanya abanyeshuri agaragaza ko ari uguteguha ababyeyi baba babagiriye ikizere bakabaha umwana ngo bamurere.
Ubu butumwa yabutanze ubwo yari yasuye abanyeshuri, abarezi n’abayobozi b’ibigo bya amashuri bya ES Kaduha na GS St Jean Bosco Kaduha kuwa 15/10/2019 agamije kuganira nabo no kubakangurira kwirinda guhohotera abana bashinzwe kurera ahubwo bakabaha uburere bwiza.
Ibi bije nyuma yaho animateur wo mu kigo cya GS St Jean Baptiste Kaduha afatanywe n’umwana w’umukobwa muri chambre mu masaha ya saa sita z’ijoro ariko bakaba barafashwe batararyamana (ataramusambanya).
Uwo murezi yafashwe n’inzego z’umutekano (police, RDF na DASSO) hamwe na RIB ubu akaba acumbikiwe na RIB kuri ya police ya Kaduha.
Meya Uwamahoro yagize ati “Ibyabaye hano mu kigo cya GS St Jean Bosco Kaduha ni amahano, guca ayo amahano ni ukongera gutanga impanuro mu mashuri ubu bukangurambaga bugamije kwerekana ko nta muntu ukwiye kubishyigikira yaba umunyeshuri byabayeho cyangwa n’undi wese byabayeho ntabivuge turamusaba kugira ubutwari bwo kubivuga kugira ngo tubone uko tubyamagana”.
Yakomeje avuga abarezi nk’ abantu barerera u Rwanda rw’ ejo hazaza bakwiye kwamagana ikintu cyo gusambanya abanyeshuri.
Meya Uwamahoro yijeje Abanyarwanda ko abakora iki cyaha bose bazamenyekana kandi bagahanwa.
Avuga ko ubukangurambaga nk’ ubwo bakoze buzatuma ababikora bazajya bamenyekana kuko abanyeshuri bazahindura imyumvire bakajya batanga amakuru y’ abarezi bitwara nabi.
Yabwiye abarimu ati “Barimu iyo umubyeyi aguhaye umwana we ngo umurere akamugusigira ku ishuri aba akugirye ikizere gikomeye aba yizeye ko hari akarusho wazana mu burere n’uburezi by’uwo mwana nimusigeho kwangiza abana b’abakobwa mubashuka nimureke tubyamagane”.
Umuyobozi w’akarere yabwiye abo barimu n’abayobozi b’ikigo ko abanyeshuri bashinzwe kurera aribo bukungu bukomeye bw’igihugu bakaba ari nabo bayobozi b’ejo hazaza bityo bakaba bagomba kubarera neza bakabigisha indangagaciro nkuko babisabwa byaba ngombwa bakanongeraho akarusho.
Yabibukije ko umurezi nyawe aba agomba kurangwa n’imyitwarire ikwiye mubo ayobora kandi yanaboneyeho kubaha impanuro za perezida wa repubulika ko ibintu bwo guhohotera abakobwa n’abagore atari ibintu bw’I Rwanda nta ndangagaciro zibirimo bityo buri wese aba agomba kubigendera kure.
Inkuru bifitanye isano : Nyamagabe : Animateri yafatiwe mu cyuho yararanye n’ umunyeshuri w’ imyaka 17