AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyabihu : Uwari Visi Meya yeguye ku mirimo ye

Nyabihu : Uwari Visi Meya yeguye ku mirimo ye
8-03-2018 saa 10:37' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3201 | Ibitekerezo

Mugwiza Antoine wari umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu yashyikirije ibaruwa y’ubwegure Inama Njyanama y’aka karere kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018, aho bivugwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, UWANZWENUWE Théoneste yabwiye Ukwezi.com ko uyu wari Visi Meya, Antoine yashyikirije ibaruwa, abagize Nyanama aho yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite

Yagize ati "Impamvu ni kubushake bwe bwite, ni kumpamvu ze bwite nibyo yagaragarije Inama Njyanama mu ibaruwa y’ubwegure bwe, ariko nta kindi kibazo tuzi yari afite mu kazi "

Meya Théoneste kandi yavuze ko kugeza ubu bategereje icyo Inama Njyanama iraza kubagenera niba hashakwa uba umusimbuye cyangwa undi mwanzuro wose wafatwa n’abagize Njyanama

Mugwiza Antoine wari visi meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA