Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uwitwa Ngabo James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu yeguye ku mirimo ye ku mpamvu kugeza ubu zitaramenyekana.
Ngabo James yatangiye iyi mirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Nyabihu tariki ya 02 Ukuboza 2014,icyo gihe akaba yari asimbuye uwitwa GASHUGI KALAMA Theoneste wari muri uyu mwanya mu buryo bw’agateganyo.
Iyegura rya Gitifu w’aka karere ka Nyabihu rije rikurikira uwari Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mugwiza Antoine nawe uherutse kwegura ku mirimo ye tariki 7 Werurwe 2018, aho bivugwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite
Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi.com, Ngabo James yavuze ko yandikiye Inama Njyanama y’akarere abasaba ko yaba ahagaritse inshingano ze kuko yumva muri we hari impamvu (Ntabwo yazidutangarije) zitamwemerera gukomeza kuba Gitifu w’aka karere yari amaze imyaka isaga itatu ahawe.
Gitifu Ngabo James yakomeje avuga ko ategereje ko Njyanama yamuhaye akazi n’ubundi isuzuma ibaruwa ye hanyuma ikanareba niba hari ibyo yatangaho ubusobanuro akabutanga.
Hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko kugeza ubu abayobozi b’aka karere bari mu nama iri kwiga kuri ubu bwegure bwa Gitifu Ngabo dore ko twagerageje guhamagara Meya w’aka karere Uwanzwenuwe Théoneste akadusubiza ubutumwa bugufi atubwira ko ari mu nama.Ngabo James wari Gitifu w’akarere ka Nyabihu