Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko nubwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 bitwara igihe kinini ariko hakwiye no kubaho umwanya wo gusengera Igihugu.
Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2021 mu isengesho ngarukamwaka ryo gusengera Igihugu, rizwi nka “National Prayer Breakfast”.
Muri iri sengesho ryabaye mu buryo budasanzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, perezida Kagame Paul yatanze ubutumwa, avuga ko ari byiza kuba umuco wo gushima Imana no gusengera Igihugu ugikomeje nubwo ari mu bihe bya COVID-19.
Yagize ati “Nubwo guhangana na cyo bidutwara igihe kinini, birakwiye ko dufata uyu mwanya tugasengera Igihugu cyacu.”
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bafite byinshi byo gushimira “cyane cyane ko Abanyarwanda twese dufatanyije n’abayobozi bacu, twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z’iyi ndwara.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku ntambwe ikomeje guterwa mu guhangana n’iki cyorezo, avuga ko by’umwihariko inkingo zabonetse ndetse zikaba zaratewe bamwe, zizagira uruhare mu gusohoka u ngaruka zacyo.
Yagize ati “Twishimiye kandi inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw’Igihugu cyacu.”
Yavuze ko nk’isengesho nk’iri risanzwe rihuza abayobozi, rikwiye kuba umwanya wo kwiyibutsa inshingano zabo.
Ati “Nk’Abayobozi rero, guhura dutya, ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbaraga, ubushake n’uburyo byo gukomeza gukorera Abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati “Ntawashidikanya ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda, cyane cyane abasanganywe intege nke. Ibyo dukora byose rero, tugomba kubikora tuzirikana buri gihe ko tubikorera abo dushinzwe.”
Yavuze ko adashidikanya ko “iri sengesho ry’uyu munsi ritwongera imbaraga n’ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze Igihugu cyacu ku rwego twifuza.”
Gusa ngo birasaba ko habaho kongera ibaraga mu mikorere kugira ngo habeho kwishumbusha igihe cyatakaye. Ati “Uwo ni wo mugisha twifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Muri iri sengesho kandi hagarutswe ku byiza u Rwanda rwagezeho mu mwaka ushize nubwo rwanyuze mu bihe bidasanzwe byatewe n’iki cyorezo.
Ifoto ni iyo muri 2019 ubwo habagaho isengesho nk’iri.
UKWEZI.RW