AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ntituze gutana mu mitsi nta mpamvu- Minisitiri Prof Shyaka

Ntituze gutana mu mitsi nta mpamvu- Minisitiri Prof Shyaka
16-12-2020 saa 12:28' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1972 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko abanyarwanda batitwaye neza ku munsi wa mbere wo kubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho hagamijwe gukumira icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Kuva ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, abanyarwanda batangiye kubahiriza ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yakajije amwe mu mabwiriza arimo amasaha abanyarwanda bagomba kuba bari mu rugo ndets n’abakora ingendo mu modoka rusange.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, Ministiri Prof Shyaka yavuze ko ijoro ryakeye [ni ukuvuga ku munsi wa mbere wo kubahiriza izi ngamba nshya], abanyarwanda bitwaye nabi ugendeye ku mibare y’abafatiwe kurenga ku mabwiriza.

Muri rusange abantu 2548 nibo bafashwe barengeje isaha ya saa tatu, mu gihe imodoka 128 arizo zafashwe zarenze kuri ayo mabwiriza yo gutaha saa tatu.

Utubari tugera kuri 85 twafatiwemo abantu basaga 300, mu gihe abantu bafashwe batambaye neza agapfukamunwa ari 3000, mu gihe abafashwe batahanye intera ya metero ari 979.

Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko “Ibi byose biraduha ishusho yuko kuri uyu musi wa mbere tutashyize ibintu mu buryo ibyo amabwiriza ateganya.”

Yakomeje agira ati “Ndasaba abanyarwanda bose rwose tutaza gutana mu mitsi nta mpamvu, amabwiriza turayazi,tuyubahirize tubashe gukumira iki cyorezo.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA