AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ntamuhanga wafunganywe na Kizito Mihigo arimo ’kwidegembya’ nyuma yo gutoroka gereza

Ntamuhanga wafunganywe na Kizito Mihigo arimo ’kwidegembya’ nyuma yo gutoroka gereza
28-02-2018 saa 09:33' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14845 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wayoboraga Radio Ubuntu Butangaje (Amazing Grace) mbere yo gutabwa muri yombi akareganwa hamwe na Kizito Mihigo n’abandi bashinjwaga hamwe ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’icyaha cyo gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba, ubu arivugira ko yidegembya mu gihugu cyamuhaye ibyangombwa by’ubuhungiro, nyuma yo gutoroka gereza ya Mpanga iri i Nyanza.

Ntamuhanga Cassien warezwe muri dosiye imwe na Kizito Mihigo ku byaha bikomeye bareganwaga byo guhungabanya umutekano w’ igihugu ndetse bikaba byaranabahamye, yatorotse gereza ya Mpanga i Nyanza mu ijoro ryo kuwa 30 Ugushyingo 2017, ari kumwe n’abandi bagabo babiri. Urwego rw’amagereza rwatangaje ko bakoresheje imigozi bakurira inkuta za gereza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018, Ntamuhanga Cassien yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ubu arimo kwidegembya mu gihugu cyamuhaye ubuhungiro. Yagize ati : "Ndimo rwose ndidegembya, ngirango amezi amaze kuba ane nsohotse muri gereza ndetse mbasha no gusohoka mu gihugu, ubu rwose urumva ko ndimo ndavuga, ndimo ndidegembya rwose nshima Imana cyane nshyize amaboko hejuru..."

Abajijwe iby’uko yidegembya kandi azi ko ashakishwa, Ntamuhanga yavuze ko nta cyaha na kimwe yishinja cyatuma yarakatiwe imyaka 25 y’igifungo. Yavuze ko icyo yazize ari ibiganiro yahitishije kuri Radio Ubuntu Butangaje, Kizito Mihigo na Gerard Niyomugabo bavugamo ibijyanye n’icyunamo n’uko bo bafata Jenoside. Yavuze ko yibitseho ibyangombwa by’ubuhunzi kandi ko igihugu arimo cyamwakiriye neza, gusa yanze gutangaza iki gihugu.

Muri Mata 2014, nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi, bose bahuriye ku byaha bashinjwaga bifite aho bihuriye no kugambirira kurema imitwe yitwaje intwaro, kugambirira kugirira nabi abayobozi bakuru b’igihugu n’ibindi.

Kuwa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo urubanza ubushinjacyaha bwaregagamo Kizito Mihigo, Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul rwasomwe. Kizito yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, icyo gucura umugambi w’ubwicanyi n’icyo kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi.

Ntamuhanga Cassien, wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yahamijwe. Uretse iki cyaha, Ntamuhanga yahamijwe ibyaha 3 ari byo Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ahamwa kandi n’icyaha cyo gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba.

Dukuzumuremyi na we yahamijwe ibyaha byose yaregwaga uko ari bitatu, birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugamvanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, n’ubugambanyi bw’ibikorwa by’iterabwoba, maze akatirwa imyaka 30 y’igifungo.

Niyibizi Agnes yahanaguweho ibi byaha byose yashinjwaga, kuko Urukiko rwasanze kuba yaragiye mu birindiro bya FDLR gusura uwitwa Damascene babyaranye, no kuba yarahaye Dukuzumuremyi amafaranga 300.000 yari ahawe na Ntamuhanga, bidasobanura ko yari azi imigambi irimo gutegurwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA