AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ntabwo dushaka ko Afurika yihererana ubumenyi bw’abahanga bayo- Perezida Kagame

Ntabwo dushaka ko Afurika yihererana ubumenyi bw’abahanga bayo- Perezida Kagame
26-03-2018 saa 13:21' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 877 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari nawe Muyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika ihuzwe n’ibindi bice by’isi byateye imbere bishingiye ku mwuka mwiza uri imbere muri Afurika

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 26 Werurwe 2018, ubwo yatangizaga Inama y’ihuriro ryiswe Next Eistein Forum’ iri kubera I Kigali.

Iyi nama isanzwe itegurwa ku bufatanye bw’Ishuri Nyafurika riteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare AIMS n’umuryango wa Robery Basch Stiftung, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Werurwe 2018, ikaba izarangira kuwa Gatatu tariki 20 Werurwe.

Perezida Kagame atangiza iyi nama yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika ireke kwitwa umugaba wasigaye inyuma ahubwo naw umenyekane mu ruhando rw’ibindi bice by’isi nk’ifite byinshi kandi inafite abahanga n’abanyabwenge.

Yagize ati “Afurika yamaze igihe kinini yaremeye gusigara inyuma ariko ibyo bikomeje kugenda bihunuka uko igenda irushaho gushaka gushyigikira ibindi bihugu by’isi ntawe tugomba gusiga inyuma cyane cyane abagore n’abakobwa”

Yakomeje agira ati “Ntabwo dushaka ko Afurika yihererana ubumenyi bw’abahanga bayo , ibi byatuma tutagera kucyo tugamije. Turashaka guhuza Afurika n’ibindi bice by’si byateye imbere kuturusha. Ibi byubakiye ku mwuka mwiza uri ku mugabane wacu kubera inyungu tubona mu bufatanye bwacu nka Afurika”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko n’ubwo hari ibibazo byinshi bigikomeje kuzonga Afurika nk’umugabane ariko hari icyizere cy’uko ahazaza ari heza mu gihe urubyiruko ruhawe umwanya n’ubushobozi

Yagize ati “N’ubwo tugifite ibibazo hari ibimenyetso bitwereka ko dukomeje gutera intambwe tujya imbere, tuzi ko iki ari igihe cyacu cyo gutera imbere. Dufite ibyo dukeneye kugira ngo tugere aho twifuza, cyane cyane binyuze mu buhanga tubona mu rubyiruko rwacu, ari narwo musingi wubakiyeho ahazaza ha Afurika. Ejo hazaza ni heza nk’uko tuhashaka. Inshingano dusangiye yo guteza imbere ubumenyi mu by’imibare na siyansi irerekana akamaro bafitiye Afurika”

Iyi Nama yitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi izarangwa kandi no guha ibihembo urubyiruko rw’abanyafurika bahize abandi mu bijyanye n’ubumenyi muri siyansi n’ikoranabuhanga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA