AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ni nde muntu Perezida Paul Kagame afata nk’icyitegererezo kuri we ?

Ni nde muntu Perezida Paul Kagame afata nk’icyitegererezo kuri we ?
15-05-2016 saa 16:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9461 | Ibitekerezo 7

Uburyo abaturage b’u Rwanda bamuririmba, uburyo rubanda bamurata bakamushima imiyoborere myiza no guca akarengane, uburyo amahanga amutangarira ndetse ibikombe n’imidari akabihabwa kenshi, bituma afatwa na benshi mu Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga, nk’umuntu w’icyitegererezo kuri bo bafatiraho urugero (Role Model).

Ariko se ubundi, uyu muyobozi benshi bafata nk’icyitegererezo, buriya we kuri iyi si ya Rurema, mu bariho ubu n’ababayeho mu myaka yashize, mu bo yabonye n’amaso ye n’abo yumvise mu mateka, ninde koko yaba afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe ? ... Ibi byose ni ibibazo abantu benshi bashobora kwibaza, cyane ko iyo umuntu akunzwe kandi afatirwaho urugero, abo bamufatiraho urugero nabo baba bafite amatsiko yo kumenya abo nawe afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe.

Mu minsi ishize, mu Rwanda hari harimo kubera inama ya "World Economic Forum". Mu bagize amatsiko yo kumenya uwo Perezida Paul Kagame afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe, harimo n’abateguye iyi nama mpuzamahanga yaberaga i Kigali kuva tariki 11 kugeza tariki 13 Gicurasi 2016, ndetse nyuma yayo mu bibazo yabajijwe n’iki kikaba kirimo.

Mu gusubiza, Perezida Paul Kagame yagize ati : "Nagiye nigira ku bintu bitandukanye kuruta uko nigira ku bantu bihariye ku giti cyabo. Ariko, hari abantu b’ibihangange, mu bice bitandukanye by’isi. Ubona hari abantu b’igitangaza bakoze ibintu byiza, bikagira impinduka ku batuye isi bose. Gusa njye nigira ku bintu biba birimo kuba (cyangwa ibyabaye), ibibazo bibaho n’uburyo bishakirwa ibisubizo, aho gukora ibintu nigana gusa umuntu umwe runaka"


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
mazina Kuya 29-12-2018

Mu bihanganye byabaye ku isi,dusangamo Mandela,Gandhi,Luther King,etc...Ariko se muzi umuntu ukomeye kurusha abandi wabayeho ?Nta wundi ni YESU.Yazuye abantu,akiza abaremaye n’abahumye,etc...Niwe uzazura abantu bapfuye bumvira Imana ku munsi w’imperuka,abahe ubuzima bw’iiteka.Niwe wabyivugiye muli Yohana 6:40.Niba dushaka kuzazuka kuli uwo munsi,Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho guhera mu byisi gusa.Soma Matayo 6:33.

habibu. Kuya 18-05-2016

Andika Igitekerezo cyawe hanontawe yabona yigiraho mu. Bintangarugero rwose nawe niyo mpanvu yanze. Kubeshya none se yakurahe ukora ibikorwa nkibye ?

R James Kuya 16-05-2016

Ndamutse mvuzeko hari uwamuruta, nabantazi aho yankuye cyangwa ntazi icyonshaka. Umunsi azashaka kudusura , ntawamutangira ariko ngishoboye kumureba akanyunva, sinzamwitsa. Numubyeye cyane. Aruhura initial ibicyeneye (kuruhuka).Ndagukunda ntaburyarya !

Andrew Kaggua Kuya 16-05-2016

Nuko asubiza kuko ibyo muba mushaka we siko aba abibona urumva we ko yigira kubiba byarabaye,kandi aba abona ko byavamo igisubizo cyiza .bravos papa wacu tukurinyuma

Richard Kuya 16-05-2016

Numuhanga uwimana yahaye ibayaramuhaye mwabantumwe !

Nzamuye innocent Kuya 15-05-2016

Erega muzatuze mubyemere nabatabyumva babyiyumvishe ,ntabwo arusanzwe ahubwo nimpano imana yaduhaywnkabanyarwanda.

Dudu Kuya 14-05-2016

Ndamukunda kuntu asubiza, ni umuhanga pe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA