AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ngoma : Gitifu yategetse inkeragutabara gukubita umuturage kugeza zimugize intere

Ngoma : Gitifu yategetse inkeragutabara gukubita umuturage kugeza zimugize intere
29-06-2017 saa 13:24' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 11348 | Ibitekerezo

Tetero Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyeru mu Murenge wa Gashanda, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, yategetse inkeragutabara ndetse n’abasanzwe bakora irondo ry’umwuga muri aka kagari gukubita uwitwa Uwamahirwe Celestin wo muri aka kagari azira kuba adatanga amafaranga y’umutekano, ndetse ngo uyu muturage akaba yasuzuguraga uyu muyobozi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 23 Kamena 2017 ahagana saa yine z’ijoro ubwo uyu Gitifu w’akagari ka Cyeru afatanije n’inkeragutabara ndetse n’abakora irondo ry’umwuga basanze uyu mugabo witwa Uwamahirwe Celestin aho yari arimo gusangira inzoga na bagenzi be mu kabari gaherereye mu mudugudu wa Gako ho muri aka kagari ka Cyeru, bamujyana ku biro by’akagari atangira guhatwa ibibazo ari nako bamuhondagura inkoni n’imigeri.

Kuri ubu uyu Celestin ari ku kigo nderabuzima cya Rukomo kiri i Sake aho abo mu muryango we bahamya ko arembye cyane, bakanashimangira ko iryo joro yari yaraye akubitwa bukarinda bucya kuburyo yajyanwe kwa muganga yabyimbye bimwe mu bice by’umubiri birimo amaguru n’amaboko.

Umwe mu bari baraye irondo icyo gihe utashatse ko imyirondoro ye imenyekana, yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com koko ko uwo mugabo yakubiswe n’abo banyerondo ariko ahamya ko babikoze ku itegeko ry’umuyobozi w’akagari.

Mu kiganiro ku murongo wa telefone n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko nabo nk’ubuyobozi bw’akarere bamenye ayo makuru bayabwiwe n’abandi baturage ari nabwo bahise bajya gukorerayo inama igamije kwihaniza uwo muyobozi w’akagari n’abandi bashobora kugaragaraho uwo muco wo kwihanira bemera ko udakwiye kuranga umunyarwanda uwo ariwe wese.

Meya Nambaje yagize ati “Natwe twamenye ayo makuru tubibwiwe n’abaturage ari nabwo twahise tujyayo mu gitondo cyo kuwa 24 Kamena bukeye bwaho ibyo bibaye gukurikirana iby’icyo kibazo ariko icyo navuga n’ubwo umuntu atahamya neza koko ko uwo muyobozi yagize uruhare mu gukubita uwo muturage, ariko abaturage bo bavuze ko ariko byagenze bityo natwe turimo gukora iperereza biramutse aribyo koko uyu muyobozi azahanwa by’intangarugero”

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kuvugana n’uyu Tetero Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyeru, ariko ntitwabashije kumubona kuri telefone ye igendanwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA