Nyuma y’uko abaturage bo mu murenge wa Remera wo mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bagaragaje ko inzego z’umutekano zirimo Dasso n’ingabo zikorerera muri aka karere zibabyutsa mu masaha ya saa kumi zo mu gicuku ngo bajye mu nama ariko banagera ahabera inama abataratanze ubwisungane mu kwivuza bakahagorerwa, ubuyobozi bw’aka karere bwo buhamya ko gahunda yo kubyutsa abaturage muri ayo masaha ngo bajye mu nama ari umwihariko w’aka karere mu rwego rwo kurengera amasaha y’akazi cyane ko bujya gucya inama zirangiye abantu bakajya muri gahunda zabo.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko babangamiwe cyane n’uko babyutswa muri aya masaha y’urukerera, ndetse bamwe bakemeza ko bashyirwaho igitutu n’izi nzego ziba zihagarikiwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Remera. Aba baturage bavuga ko bibabangamira cyane ko bavuga ko usanga izi nzego z’umutekano zibashyiraho iterabwoba ridasanzwe bazira kuba bataratanze ubwisungane mu kwivuza.
Umwe muri aba baturage utarashatse ko imyirondoro ye itangazwa yagize ati : “Baraza bakatuzindura mu gicuku bafite ibitabo bati muze tugende mu nama, ubwo umuntu akagenda azi ko ari inama ubundi twahagera bakatwicaza hamwe bagahita bavuga bati umuntu uzi ko yatanze ubwisungane mu kwivuza ndetse n’umuntu wese uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahaguruke bitahire, hanyuma twebwe tutari muri abo aba Dasso bakadutangira badusaba gutanga amafaranga kandi ikibabaje ni uko tuba twaje tuzi ko tuje mu nama nta n’amafaranga dufite, nk’ubu ubushize batwicaje ku biro by’akagari ka Kinunga tugeza saa sita z’amanywa banze kuturekura”
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Kirenga Providence, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko impamvu aba baturage bakoreshwa inama muri ayo masaha, ari ukugirango bucye zarangiye bahite bajya mu kazi kabo. Uyu muyobozi yagize ati “Impamvu bavuga ko tubazindura mu masaha yo mu gitondo, byumvikane neza ntabwo ari mu gicuku kuko niba ari saa kumi cyangwa saa kumi n’imwe,… ni ukugirango dutanguranwe n’amasaha yo kujya mu kazi inama ibe mbere yaho hanyuma nisozwa abaturage babe bajya muri gahunda zabo, ikijyanye no kuba babyutswa n’inzego z’umutekano ndetse zikabashyiraho iterabwoba byo rwose sinabihamya ariko nk’uko ubuyobozi bwite bwa Leta busanzwe bufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kwimakaza ya miyoborere myiza ni nayo mpamvu natwe twifashisha inzego za Dasso cyangwa abashinzwe irondo hanyuma abaturage bakaza tukabaganiriza ku mirongo itandukanye, ahanini si mituweli gusa tubaganirizaho ahubwo n’izindi ngingo zijyanye n’umutekano cyangwa imibereho myiza byose tubibaganirizaho”
Uyu Visi Meya kandi yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru bashyize imbere ubwisungane mu kwivuza ari uko umwaka wo gutangiriraho kwivuza utangira mu kwezi kwa Nyakanga kandi hakaba hasigaye n’iminsi micye, dore ko bakiri hasi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko bageze ku kigero cya 39% ari nayo mpamvu barimo gushyiramo imbaraga mu bukangurambaga kugirango abaturage barusheho kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.