Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane muri Afurika y’Iburasiraba Olivier Nduhungirehe, umugore wa Perezida Kagame ,Jeannette Kagame n’umukobwa we Ange Ingabire Kagame binjiye mu bukangurambaga bwo gushakira abangavu impapuro z’isuku bakenera bari mu mihango.
Amb.Nduhungirehe yatanze amapaki 100, Jeannette Kagame yiyemeza ko azajya atanga amapaki 100 buri kwezi mu gihe cy’umwaka naho Ange Kagame atanga amapaki 80.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’uwitwa Autumn Marie mu cyumweru gishize, bugamije gushakira abana b’abakobwa impapuro z’isuku bakenera cyane cyane mu gihe bari mu mihango.
Ubu bukangurambaga bwa #freetheperiod buri gukorerwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bugamije guha ibyo bikoresho by’isuku abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bageze mu gihe cyo kujya mu mihango ariko bakabura ibikoresho by’isuku kuko bihenze kuri bamwe.
Uko bukorwa ni ukwandika umubare w’ibyo bikoresho by’isuku utanze ubundi ugahamagarira abandi bantu ko bakwifatanya nawe mu guhashya ubukene butuma abana b’abakobwa batiga. Ni ubukangurambaga burimo gukorwa hifashishijwe hashtag zirimo #Endperiodpoverty na #FreeThePeriod .
Amb. Nduhungirehe yahamaye Mbabazi Chadia, umunyamideri w’umunyarwandakazi abenshi bazi ku izina rya Shaddyboo, Ange Kagame yahamagawe na Gaelle , nawe atumira nyina Jeannette Kagame.
Leta y’u Rwanda mu minsi ishize yabonye ko hari abakobwa b’abakene batabasha kubona impapuro z’isuku mu gihe bari mu mihango maze izikuriraho umusore ku nyungu kugira ngo igiciro cyazo kigabanuke.
Zari zisanzwe zigura amafaranga 1000 y’ u Rwanda zikurirwaho umusoro wa 18%, bivuze ko zizajya zigura amafaranga 820 y’u Rwanda.