N’ubwo amaze igihe kinini ari umupfakazi, umugore witwa Kantarama Euralie amaze kurihira abana be batanu amashuri yisumbuye na kaminuza ndetse n’abandi bana babiri b’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba umuto muri aba na we yarasoje amashuri yisumbuye. Kuri ubu uyu mugore akaba ari n’umurinzi w’igihango mu murenge wa Ruramira akomokamo. Uyu mugore kandi akaba agira inama abanyarwandakazi ko bakwiye gutinyuka bagakora imirimo yose cyane cyane imyuga ishobora kubafasha mu iterambere.
Uyu Kantarama Euralie wo mu kagari ka Nkamba, Umurenge wa Ruramira ho mu karere ka Kayonza wabanje kuba umwarimu ariko utabifitiye impamyabushobozi nyuma akaza kuba umupfakazi mu mwaka wa 2000 ari nabwo haje kubaho amabwiriza avuga ko abantu badafite impamyabumenyi bakurwa mu kazi, na we ahita afata umwanzuro wo kwiga imyuga ari nabwo yahisemo kwiga ubudozi bw’imyenda ari nabyo agikora kugeza ubu kandi ari nabyo byamufashije kwishyurira amashuri aba bana be ndetse n’abandi yagiye afasha mu buryo bunyuranye.
Kantarama avuga ko nyuma yaje guhura n’uwitwa Mazimpaka Thomas wari ufite igitekerezo cyo gushyiraho umuryango ufasha abana b’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’impfubyi za SIDA, hanyuma bafatanya mu buryo bwo gufasha aba bana harimo kubashyira mu ishuri ry’imyuga bakabashakira n’ibikoresho birimo imashini zidoda bibafasha mu gukora ibyo bize.
Kantarama yagize ati “Nkimara gutangira umwuga w’ubudozi byabaye ngombwa ko ndekera gukorera mu rug, ubwo hari mu mwaka wa 2000 njya gukorera mu isantere mpasanga umugabo witwa Mazimpaka Thomas wari ufite imfubyi zitabashije kujya mu ishuri ubwo twarakoranye ndabigisha, twabanje kujya twakira abana 8 mu mwaka umwe twamara kubigisha tukabashakira imashini idoda, ubwo na bo tukabashakira aho gukorera n’ubu bamwe muri bo bagiye bashyingirwa abandi nabo ubu bafite aho bakorera hazwi kandi hakomey, kuri ubu tumaze kugira abana bagera ku ijana na makumyabiri (120) bose twagiye twigisha imyuga y’ubudozi biganjemo abakobwa n’abahungu bacye kandi aba bose bakaba barahawe izo mashini zo kwiteza imbere”
Uyu mugore uvuga ko kuri ubu ari n’umwe mu batoranyijwe nk’umurinzi w’igihango muri uyu murenge wa Ruramir, ngo ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bukomeza kumuba hafi umunsi ku munsi nk’uko Umuyobozi w’Aka karere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabihamirije Ikinyamakuru Ukwezi.com. Visi meya Harerimana Jean Damascene yagize ati “Ni ibintu bifitiye akamaro akarere kacu kuba dufite abantu nk’aba baba bariteje imbere kuko nk’ubu niba umuntu afashe abana batatu badafite ababyeyi akabarera akabishyurira amashuri ndetse n’ibindi bintu bitandukanye natwe nk’ubuyobozi icyo dukora ni ukumuba hafi mu bikorwa bye tukamenya niba koko nta zindi mbogamizi ahura nazo kugira ngo tumufashe gushaka umuti cyangwa gukora ubuvugizi aho bibaye ngombwa”
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.