Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwatangaje ko Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ari umwere ku byaha birimo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu kurigisa umutungo wa Leta maze ahita arekurwa.
Urukiko kandi rwanarekuye Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na BIZIMANA Jean Baptiste wari Perezida w’inama njyanama y’akarere n’abo bashinjwaga kugira uruhare rwo kurigisa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Tariki ya 15 Kamena 2017 nibwo Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mvuyekure Alexandre na bagenzi be igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’ u Rwanda.
Umucamanza wasomye uru rubanza akimara kugaragaza ko ibyo baregwaga bidafite ishingiro, yahise atangaza ko bagomba guhitako barekurwa maze bakigira mu miryango yabo.
Mu bantu 12 bakurikiranirwa hamwe ku gukoresha nabi umutungo wa Leta, 6 barimo uwahoze ayobora aka karere bagizwe abere naho abandi 6 bahamwa n’icyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu y’amafaranga asaga Miliyoni 6 kuri buri muntu.
Mu bahamwe n’icyaha harimo Tabaruka Dieudonne, Kagwene Viateur, Bizimungu Jean Bosco na Mukankuranga Veneranda.
Mvuyekure Alexandre wari umaze amezi 4 mu buroko, yayoboye Akarere ka Gicumbi guhera muri Kanama 2012 kugeza muri Gashyantare 2016. Mbere y’uko aba Meya yari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu.
Mvuyekure yagizwe umwere ahita asabirwa ko bamurekura agataha