Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi bwasabiye igifungo cy’imyaka 5 uwahoze ari umuyobozi w’aka karere Mvuyekure Alexandre na Bizimana Jean Baptiste wayoboraga njyanama y’Akarere kubera ibyaha bakurikiranweho bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2017 nibwo aba bari abayobozi ba Gicumbi barimo Mvuyekure Alexandre wayoboraga Akarere, Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ndetse na Bizimana Jean Baptiste wayoboraga njyanama y’Akarere bagejejwe imbere y’urukiko maze basomerwa ibyaha bakurikiranweho.
Aba bagabo bahoze ari abayobozi b’akarerere ka Gicumbi barashinjwa ibyaha birimo kugurisha imitungo ya Leta, gutanga isoko ryo kubaka umuhanda ku buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwishyura rwiyemezamirimo wari wahawe isoko ryo kubaka uwo muhanda atararangiza imirimo yo kuwubaka.
Aba bagabo bose bireguye bahakana ibyo baregwa byose aho bagaragazaga ko ibirego byose nta shingiro bifite cyane ko n’umuhanda bivugwa ko bariye amafaranga yo kuwubaka ubu imirimo yawo yarangiye.
Nyuma yo kumva ubwiregure bw’aba bagabo bose uko ari 3, ubushinjacyaha bwahise bubitesha agaciro maze busabira Mvuyekure Alexandre na Bizimana Jean Baptiste igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’ u Rwanda.
Byiringiro Fidele wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere yasabiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri. Tabaruka Dieudonne wari umuyobozi ushinzwe umutungo w’Akarere na Kagwene Viateur bo basabiwe gufungwa imyaka 12 n’ihazabu ya miliyoni umunani.
Nyuma y’uko abacamanza bumva impande zombi zirimo ubushinjacyaha ndetse n’abaregwa, bavuze ko imyanzuro y’urubanza izasomwa kuwa Kane tariki 22 Kamena 2017.
Muri Nyakanga, umwaka ushize Mvuyekure yari yatawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza umutungo wa miliyoni zisaga 33 z’amanyarwanda akoresheje impapuro mpimbano, ibyaha yashinjwaga ko yaba yarakoze muri 2010 ubwo yari akiyobora Umurenge wa Rubaya.
Mvuyekure Alexandre umaze amezi 4 mu buroko, yayoboye Akarere ka Gicumbi guhera muri Kanama 2012 kugeza muri Gashyantare 2016. Mbere y’uko aba Meya yari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu.
Mvuyekure Alexandre wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi