Mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina (wikuye mu rubanza) na bagenzi be, Ubushinjacyaha bwazanye abatangabuhamya bafite amakuru arambuye ku bijyanye n’ishingwa ry’umutwe wa MRCD-FLN ufatwa nk’izingiro rya bimwe mu bikorwa bikomeye biregwa aba bantu.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure imikorere y’ibyaha birega abashinjwa, bwabanje gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’ingingo zigarukwaho mu kirego cyabwo, nk’igisobanuro cy’umutwe w’Iterabwoba, amateka ya FDLR, ndetse n’ibindi biganisha ku mutwe wa FLN ushinjwa gukora biriya bikorwa bishinjwa abaregwa.
UKO IBURANISHA RYAGENZE
Ubushinjacyaha bwahereye ku gisobanuro cy’iterabwoba, yavuze ko ubundi iki gikorwa ari ubwicanyi bukorerwa abantu hagambiriwe kuzamura umwuka mubi ugamije kubangamira Leta.
Umushinjacyaha yavuze ko amategeko y’u Rwanda asobanura iterabwoba nk’igikangisho gishyirwa kuri Leta kugira ngo ihindure imikorere, rikaba ribamo ibikorwa binyuranye nko gufata bugwate abantu cyangwa kubica.
Yavuze ko ubu bwicanyi bukorwa nta sano rigenderewe ku bo bukorewe bugakorerwa abasivili hagambiriwe impamvu za politiki.
Ubushinjacyaha bwifashishije ibitabo by’abahanga nk’ikitwa Terrorism : What Everyone Needs to Know, gisobanura uko Iterabwoba riba riteye ariko ko rigenda rihindura isura bitewe n’uko ibihe bigenda bishyira ibindi.
Umushinjacyaha ati “Ni igikorwa gikozwe mu buryo budatoranyije, kikazamura wa mwuka w’ubwoba kuko kiba gishobora kumugiraho ingaruka aho ari hose.”
Yakomeje agira ati “Ibi bikorwa bishobora gukorwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa mu matsinda, ibi byinjira neza muri iyi dosiye kuko abayikurikiranyweho bahuriye mu mitwe y’iterabwoba.”
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko imiryango mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye ndetse n’indi ijya itanga urutonde rw’imitwe y’Iterabwoba ndetse ko inkiko zo mu Rwanda zashyize umutwe wa FDLR ku rutonde rw’iy’iterabwoba.
Uyu mutwe wa FDLR washyizwe mu mitwe y’iterabwoba, wahozemo na bamwe mu baregwa muri uru rubanza baje kuyivamo bakajya muri FDLR-FOCA nyuma bakaza kujya muri FLN.
Bwanasobanuye uko FLN yabayeho, ubwo bamwe mu bari abarwanyi ndetse ari n’abayobozi muri FDLR bayivuyemo bakajya mu yindi mitwe.
Bwavuze ko muri 2009 Paul Rusesabagina yashatse gushinga umutwe w’ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure hanyuma muri22 Nzeri 2009, u Burundi bukaza gufata abasirikare bakuru ba FDLR arimo Lt col Tharcisse Mbiturende na Lt. Col Noël Habiyaremye bariho bashaka gushinga uwo mutwe.
Hari ibaruwa kandi yandikiwe Rusesabagina igaragaza ko yari afitanye imikoranire n’abo bantu, hakaba n’inyandiko zigaragaza ko habayeho kohererezanya amafaranga kuri Western Union.
Lt. Noël Habiyaremye yabwiye Ubushinjacyaha ko uwitwa Minani Innocent yamuhuje na Paul Rusesabagina bakemeza ko bagomba gushing umutwe w’ingabo w’uriya mutwe wa Politiki.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye America gukora iperereza niba koko Rusesabagina ari we wohereje ayo mafaranga ndetse iki gihugu cyaje kwemeza ko ari we.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abatangabuhamya babiri bafite amakuru arambuye kuri iyi ngingo ijyanye n’ishingwa ry’umutwe wa FLN, busaba ko Urukiko rwakwemera bakumvwa.
Uwabaye umukorerabushake w’umuryango wa Rusesabagina
Uwitwa Michelle Martin utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba asanzwe akora umwuga w’ubwarimu, yabajijwe niba hari amasano yaba afitanye n’umuntu uwo ari we wese uregwa muri uru rubanza, avuga ko nta n’umwe.
Yahoze ari umukorerabushake muri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation akaba yarakoreraga muri Chicago muri Illinois.
Nk’uwakoranye na Rusesabagina mu gushing PDR-Ihumure, yavuze ko yagiye abona amakuru ku bikorwa bya Rusesabagina akagira amakinga n’amatsiko.
Amakuru menshi yarayabikaga nko gukora za Screenshots, Emails ndetse n’ubutumwa bugufi by’ayo makuru kugira ngo abashe kuzayifashisha ndetse ko ibi byose yabyifashishije mu gutegura ubu buhamya yatanze.
Muri 2009 ngo aho yakoraga muri Kaminuza bamusabye gukorana n’impunzi akaza gushaka umuntu waza gutanga ubuhamya bakamurangira uwitwa Providence Rubingisa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngo uyu Providence yaje gutanga ubuhamya mu mpera za 2009, maze uyu Michelle agakorwa ku mutima na bwo ariko ngo akaza kumubwira ko akomoka mu bwoko buvanze ndetse ko ngo byamugiragaho ingaruka mu Rwanda bikaza gutuma ahungira muri America.
Avuga ko Rubingisa yasabaga Michelle kujya amufasha kwandikirana ubutumwa bwa email n’abandi kuko we atari azi icyongereza gihagije ndetse akanamuha n’amagambo ye y’ibanga (Password).
Uyu mutangabuhamya uvuga ko yakomeje gufasha Rubingisa, ndetse akamuha n’ibiro byo mu rugo akazajya avugana n’abantu banyuranye barimo Abanyarwanda nka Rusesabagina.
Ngo Rubingisa yabwiye uyu mutangabuhamya ko Rusesabagina yafashije Ntaganda Bernard gushinga ishyaka PS-Imberakuri ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ngo PDR-Ihumure yafashije Ntaganda ngo yiyamamaze mu matora y’umukuru w’Igihugu ubwo yizezaga Rusesabagina ko natorwa azahita agaruka mu Rwanda.
Uyu mutangabuhamya ngo yaje kugera kuri group ya Yahoo yakoreshwaga na bariya bantu baganiriragaho, akabona ko aria bantu bifuza Demokarasi ndetse ngo na we akabishyigikira.
Ariko nyuma yaje kubona ko ibiganiro bya politiki birimo no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse binagaruka kuri FDLR nda Habyarimana Juvenal.
Ati “Nyuma y’amezi nsoma ibyo bintu n’ibindi nagendaga nitegereza, byarimo urwango rwo rukomeye rwo kwanga Abatutsi kuko byahakanaga Jenoside ndetse ko bashaka kwisubiza Igihugu.”
Uko yahuye na Rusesabagina
Yavuze ko mu mpera za 2009 Rubingisa yamusabye ko yamuhuza na Rusesabagina na we akabyishimira kuko yari azi ko ari umuntu w’intwari, bakaza guhurira muri Restaurant akamusaba ko yamukorera mu muryango we nk’umukorerabushake ndetse na we agahita abyemera.
Yakoraga ibijyanye n’ubujyanama mu bya Politiki kuva muri 2010, Rusesabagina akaza kumwandikira ibaruwa ko Michelle ari umuntu w’umuhanga mu busesenguzi ku itegeko Nshinga ndetse akaba aharanira n’uburenganzira bwa muntu.
Ngo nyuma Rusesabagina yagiye atanga ibiganiro binyuranye ariko byose biri mu murongo wa Film ye Hotel Rwanda igoreka amateka.
Tariki 15/02/2010 ngo Paul Rusesabagina yavuze ko imihanda ya Kigali ntabayigendamo ngo kubera ubwoba buri mu Rwanda ko nta muntu usohoka iwe ndetse ko batemererwa gusohoka ndetse ngo bishwe n’inzara ariko ko Rusesabagina ngo yafashaga abantu akaboherereza ibiryo.
Uyu mutangabuhamya yaje kuza mu Rwanda agasanga ibyo yabwiwe na Rusesabagina bihabanye n’ibyo yabonye i Kigali, agahita yibonera ko ibyo bashinjaga u Rwanda bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hagati y’ukwezi kwa 03 n’ukwa 04 muri 2010 ngo mu biganiro yagiranaga n’abakora mu muryango wa Rusesabagina ndetse no muri PDR-Ihumure bavugaga ko nta muhutu ukora muri iyi miryango ushinjwa Jenoside wayikoze.
Ngo umunyeshuri yohereje gukora mu muryango wa Rusesabagina ariko ko bamwohereje bazi ko ari umuryango ufasha abakene ariko bagasanga ahubwo ushaka gukuraho ubutegetsi bwo mu Rwanda.
Uyu munyeshuri yakomeje kubwira Martin ko atewe impungenge n’ibikorwa n’uriya muryango kuko nta gikorwa na kimwe bigeze babona cyo gufasha imfubyi n’abapfakazi ahubwo “bari barajwe inshinga no gukuraho Perezida Kagame, ntakindi.”
Muri 2010 yatangiye gukusanya amakuru y’amazina y’abantu bo muri PDR-Ihumure kuko yari amaze kubona ko bariya bantu bakoranye cyangwa bakoze mu butegetsi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi yabikoze kuko yabonaga bariya bantu bakomeje kuyobya Abanyamerika.
Ngo hari ubutumwa bwavuye ku witwa Piyo (Pie) muri 2009 yandikiye Providence imumenyesha ibigiye kuba, yateguzaga abambari kwitabira inama yo gutabara umutwe wa FDLR ngo wari ugiye kugabwaho ibitero n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye.
Ati “Ibi rero hamwe n’andi makuru nagiye mbona byatumye ngenda mfotora amakuru y’ibyo nabonaga cyane cyane amakuru naboga ateye inkeke.”
Avuga ko hari emails 747 ndetse n’ibindi birenga 1000 byabaga bijyanye na yo (attachments) byavugaga ku ishingwa rya PDR-Ihumure.
Amakuru afite icyo amarira urubanza
Ngo mbere y’uko agira amakenga, kuva mu mpera za 2009 kugeza mu ntangiro za 2010, yatije mudasobwa Rubingisa, ayisubiranye asanga harimo inyandiko zirimo izo muri 2007 zivuga ku bufatanye bwa Rusesabagina n’indi miryango mpuzamahanga nka Rainbow Push Coalition ndetse n’abandi bantu ku giti cyabo.
Ngo muri izi nyandiko kandi harimo ubutumwa Rusesabagina yandikiye Perezida Bush na Bill Clinton bayoboye Leta Zunze Ubumwe za America.
Yavuze ko muri 2011 ubwo yafotoraga emails ari bwo yabonye inyandiko ziteye ubwoba nk’izo kohererenya amafaranga n’abantu barimo abo muri FDLR nk’iy’uwiyita Fernendo Ngamije kandi bose banoherereza Paul Rusesabagina.
Avuga ko byari ibikorwa bya Rusesabagina byo koherereza FDLR kugira ngo ibashe gukuraho ubutegetsi bwo mu Rwanda ndetse n’amakuru yo guhura na Ignace Murwanashyaka ndetse n’ibiganiro by’uko bazagura intwaro.
Ngo abayobozi ba FDLR na bo batangaga amakuru y’uko imirwano imeze kandi Rubingisa akabizeza ko PDR-Ihumure izabatera inkunga.
Ngo tariki 22/03/2007 uriya wiyita Fernando yanditse avuga ko yamaze kubona umupadiri uzabafasha kubona amafaranga mu buryo bworoshye uzaba akorana n’undi muntu uri I Kampala muri Uganda.
Rubingisa na we ngo yanditse avuga ku byo guhura kwa Rusesabagina n’undi muntu wo muri Africa y’Epfo.
13/04/2007 Rubingisa yandikiye Rusesabagina amuha email iturutse kwa Fernando wavugaga ko uyu Fernando akomeje umugambi ndetse amumenyesha ko hari ikitwa GFR bemeje ko kigiye kwimukira muri Uganda.
Ngo hari n’ubutumwa bwamenyeshaga ibyo gushakisha inkunga n’ibikoresho byafasha ingabo
27/08/2007 Rubingisa yandikiye Fernendo inyandko ifite umutwe uvuga ngo igikorwa cya gatandatu, avuga ko ibyo biyemeje bizeye ko bizakunda kuko hari abo bariho babiganiraho.
Muri buriya butumwa kandi buvugamo ko bavuganaga n’uriya mutwe wa FDLR uko watangira kugaba ibitero ndetse banavugana uko batangira kugura intwaro nka mine n’ibindi.
Ngo bababazaga ibyo bakeneye kugira ngo batangira gushakisha ibyo bikoresho bakababwira ko bakeneye ibihumbi 500 USD.
Ngo batangiye gutekereza ku bihugu bakorana na byo byo mu karere birimo Tanzania ndetse bakanategura uburyo bahindura izina bagashinga undi mutwe utari FDLR.
Muri buriya butumwa kandi ngo bari bizeye gutsinda kuko Tanzania isanzwe izwiho kuba ikomeye muri politiki kandi ikaba isanzwe ifasha abantu kugera ku butegetsi.
Muri uku kuganira, ngo bariya bantu bavugaga ko America irambiwe Perezida Kagame, bakavuga ko bakwiye kubigenderaho kugira ngo bakureho ubutegetsi.
Dr Martin yavuze ko yatewe ubwoba n’abambari ba PDR-Ihumure ndetse bakajya kumuteranya mu kigo akorera ku buryo bakimara kumenya iby’uko ari gufasha ubutabera bw’u Rwanda, bamwokeje igitutu.
Uyu mutangabuhamya wasozanyije agahinda, yavuze ko icyatumye yiyemeza kuza gutanga ubuhamya ari uko asanzwe ari umubyeyi ufite abana kandi ko ibikorwa bya bariya bantu bikunze kugira ingaruka ku bana n’abagore.
Yavuze kandi asanzwe akunda u Rwanda ariko ko amaze kumenya ko bariya bantu bakoranaga babeshya, byamurakaje bigatuma abura amahoro akiyemeza kuza gutanga ubu buhamya.
Uru rubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe humvwa umutangabuhamya wa kabiri.
UKWEZI.RW