AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu mwaka umwe, imfungwa n’abagororwa binjirije Leta y’u Rwanda akayabo ka 1,665,000,000

Mu mwaka umwe, imfungwa n’abagororwa binjirije Leta y’u Rwanda akayabo ka 1,665,000,000
4-02-2017 saa 10:22' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2911 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2015-2016 RCS rwinjije amafaranga asaga 1,665,000,000 Rwf. Ayo mafaranga yaturutse ku mirimo ikorwa n’imfungwa n’abagororwa. Ibyo bikaba biri mu rwego rwo kwigira abagororwa nabo bakagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.

Aya mafaranga yinjijwe na RCS angana na 26% by’ingengo y’imari leta itanga mu gutunga imfungwa n’abagororwa kuko mu mwaka wa 2015-2016 leta yatanze miliyari 6 zo gutunga imfungwa n’abagororwa.

Ibikorwa byinjiza amafaranga bikorwa n’abagororwa mu magereza atandukanye n’ingando za TIG ni ubwubatsi bw’amazu, guhanga imihanda no gukora ibiraro, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’imyuga itandukanye nk’ububaji, gusudira, ubudozi ndetse n’ubukorikori.

Imirimo ikorwa n’abagororwa bari mu ngando za TIG yinjije miliyoni zisaga 340.000.000 Rwf naho amafaranga yaturutse ku mirimo yakozwe n’abagororwa bari mu magereza ni 362,575,027 Rwf .

Ubuhinzi bukorerwa mu magereza bwinjije miliyoni 267,708,691 Rwf naho imirimo rusange itishyurwa ifite agaciro k’amafaranga 476,913,093 Rwf mu gihe amafaranga akomoka ku mirimo yakozwe n’abagororwa akagurwa amafunguro y’inyongera y’abarwayi n’abasaza bafunze agera kuri miliyoni 17,685,900 Rwf

Kuva mu kwezi kwa karindwi 2016 kugeza tariki ya 31 /12/ 2016 amafaranga RCS imaze kwinjiza akomoka ku musaruro angana na 239,664,624 Rwf

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016 abagororwa bubatse gereza ya Mageragere, iya Rwamagana, Rubavu ndetse n’ishuri ry’amahugurwa rya RCS, agaciriro k’amafaranga akomoka kuri iyo mirimo n’amafaranga 515,709,000 Rwf . Bivuze ko iyo mirimo iyo idakorwa n’abagororwa niyo mafaranga leta yari kuyishyura ba rwiyemezamirimo. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016-2017 ibihembwe byawo bibiri, imirimo imaze gukorwa n’abagororwa bubaka gereza ya Mageragere , iya Rubavu, iya Rwamagana ndetse n’ishuri ry’amahugurwa rya RCS ifite agaciro k’amafaranga 2017,460,000 Rwf.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA