AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu mafoto : Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya barimo Prof. Manasseh wasimbuye Nduhungirehe

Mu mafoto : Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya barimo Prof. Manasseh wasimbuye Nduhungirehe
1er-06-2020 saa 22:34' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1850 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Prof. Manasseh Nshuti.

Umuhango wo kurahiza aba bayobozi wabereye muri Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kamena 2020, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Abarahiye uyu munsi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Manasseh Nshuti wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Amb Nduhungirehe Olivier.

Abandi barahiye ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abbas ndetse n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Déogratias Minani Bizimana.

Mu bandi barahiye harimo Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Muhumuza Richard na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Nyirandabaruta Murorunkwere Agnes ; abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire aribo Emmanuel Kamere na Geraldine Umugwaneza

Perezida Kagame afata ifoto y’urwibutso na Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (iburyo) ndetse na Dr Ngabitsinze , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(ibumoso)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze

Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Muhumuza Richard

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Nyirandabaruta Murorunkwere Agnes

Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abbas

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Déogratias Minani Bizimana

Perezida Kagame yibukije abarahiye ko bazabazwa inshingano zabo

Amafoto : Village Urugwiro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA