AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Perezida Kagame yahaye inka 20 abaturage bo mu Cyanika

Mu mafoto : Perezida Kagame yahaye inka 20 abaturage bo mu Cyanika
10-12-2020 saa 07:03' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1348 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahaye inka 20 abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru.

Izi nka abaturage bazishyikirijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukuboza 2020, n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wari uherekejwe na Meya w’akarere ka Burera.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri kariya gace, Maj Gen Eric Murokore ari nawe wari uhagarariye Umugaba w’Ingabo yashyikirije aba baturage izi nka mu muhango wabereye mu kagari ka Kabyiniro.

Yashimiye abaturage bo muri aka karere kubw’uruhare rwabo mu gukumeza gufatanya n’inzego zibishinzwe mu kwicungira umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu.

Guverineri Gatabazi yavuze ko ubufatanye burangwa hagati y’inzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage b’akarere ka Burera bwagize uruhare rukomeye mu kugira umutekano no gukumira ibyaha muri aka gace.

Yakomeje avuga ko iyi mpano Perezida Kagame yahaye abaturage ari nko kubatera akanyabugabo kubw’uwo muhate bagaragaje.

Ati “Izi nka mwahawe uyu munsi, ni ikimenyetso cy’urukundo, ubumwe n’umuhate mwagaragaje mu kugera kuri uyu mutekano n’iterambere muri aka gace.”

Abaturage bahawe izi nka bashimiye Umukuru w’Igihugu bamwizeza ko bazakomeza kuba umusemburo wo kwicungira umutekano kandi inka yabahaye bakazibyaza umusaruro.

Uwitwa Uwimana Marie Chantal, umubyeyi w’abana batanu yavuze ko “Umuryango wanjye by’umwihariko abana bazungukira kuri iyi nkunga bahawe na Perezida Kagame kandi amata azajya ava muri izi nka azafasha mu gutuma bagira ubuzima bwiza.”

Uyu mubyeyi yavuze kandi ko izi nka zizamufasha mu kuzamura ibijyanye n’umusaruro uva mu buhinzi cyane ko zizajya zimuha ifumbire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA