AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu byeguje Meya wa Kamonyi harimo amakosa ye, imyitwarire idahwitse no kwiyandarika

Mu byeguje Meya wa Kamonyi harimo amakosa ye, imyitwarire idahwitse no kwiyandarika
20-06-2017 saa 19:08' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15479 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017, nibwo Udahemuka Aimable wari Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yeguye ku mirimo ye, ibaruwa yashyikirije Njyanama y’aka karere ikaba igaragaza ko yeguye kubera impamvu ze bwite, nyamara byemejwe ko amakosa yakoraga mu kazi, kutitwara nk’umuyobozi no kwiyandarika ari byo byatumye afata icyemezo cyo kwegura ku giti cye kuko n’ubundi yendaga kweguzwa.

Karuranga Emmanuel, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko yamaze kubona ibaruwa ya Udahemuka Aimable yanditse avuga ko asezeye ku nshingano ze kubera impamvu ze bwite, ariko anaboneraho kudutangariza ko n’ubundi yashoboraga kuzeguzwa vuba.

Karuranga Emmanuel yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko Meya yari amaze igihe akora amakosa mu kazi, arimo ayo kudashyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama Njyanama, ikirenzeho ngo yari anamaze igihe kirekire yaranze kuzajya yitabira inama za Njyanama y’Akarere.

Udahemuka Aimable wari umaze umwaka n’amezi macye ari umuyobozi w’akarere ka Kamonyi

Uyu muyobozi kandi yavuze ko Meya wa Kamonyi yari anafite imyitwarire idakwiye umuyobozi w’akarere, ndetse anashimangira ko hari ibikorwa byo kwiyandarika byamurangaga kuburyo n’abaturage bamwe bamubonaga bajyaga bagenda babimunenga, gusa ibyo bikorwa byo kwiyandarika n’iyo myitwarire ntiyasobanuye ibyo ari byo n’uko yabikoraga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA