Pasiteri Mzee Ezra Mpyisi avuga ko mu bihe hariho inkundura yo guharanira ubwigenge, Kayibanda Gregoire yigeze kubwira Ababiligi ko n’iyo bataha ubwigenge Abanyarwanda ariko bakabakiza Abatutsi, akavuga ko Umuryango w’Abibumbye wakoze amakosa ukaza guha ubwigenge abantu nk’abo batari babukeneye.
Pasiteri Ezra Mpyisi usanzwe ari umushumba mu Itorere ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ni umwe mu bazi amateka y’u Rwanda rwo hambere dore ko yakurikiraniraga hafi imitegereke ya cyami.
Uyu musaza ubura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 100 y’amavuko, yakunze kumvikana agaruka ku mateka y’ingoma z’Abami.
Kimwe mu biganiro atambutsa kuri YouTube Channel ye, yagarutse ku cyakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Cyami mu Rwanda ubwo Rudahigwa yari amaze gutanga mu 1959 ubwo muri iyo myaka hariho n’inkundura y’Ubwigenge mu bihugu bya Afurika.
Icyo gihe kandi Kigeri wari umaze kwima Ingoma, yahise ahungira muri America ari na ho yatangiye mu 2016.
Ezra Mpyisi avuga ko Umuryango w’Abibumbye wakoze ikosa rikomeye ugaha ubwigenge abantu batari babukeneye.
Ati “Abavugaga ko badashaka ubwigenge babwiye Ababiligi bati ‘turashaka kwigumira uko mwadutegekaga ariko mudufashe kwica Umututsi ubundi dutegekane kugeza aho muzashakira…’ ni ukuri ni ko Kayibanda yavugaga n’abe. Ibintu bigiye gupfa, ubwigenge babutanze babuha abongabo.”
Avuga ko ikibabaje ari uko abarwaniye Ubwigenge bahunze Igihugu ndetse na “Kigeri na we ahinduka impunzi. Twari twaramwimitse ariko ntiyategetse.”
Nanone kandi ashinja kosa Umuryango w’Abibumye kuko wari wabanje kwizeza Abanyarwanda ko uzabanza gucyura impunzi zari zameneshejwe mu 1959 ubundi u Rwanda rukabona guhabwa ubwigenge ariko ko atari ko byagenze ahubwo ko baje guhamagaza Kayibanda wari wivuye ariya magambo akaba ari we baha ubutegetsi.
Ngo icyo gihe ariko Kayibanda yahawe Ubutegetsi bw’ubwigenge mu buryo bwo guhana Ababiligi kandi yariho akorana n’Ababiligi.
Ati “Bucyye LONI ihamagara Kayibanda wari ugitegekana n’Ababiligi, bati ‘turashaka kuguha ubwigenge’ ; wawundi wavugaga ngo ntabwo ashaka ubwigenge bazategeke kugeza aho bashakiye ntibamuhamagarana n’Ababiligi.”
Ngo Kayibanda yumvaga Ubwigenge ari inkongoro isendereye amata aryoshye ahita asubiza LONI ati “nimubumpe, arahinduye icyo yangaga aracyakiriye.”
Mpyisi avuga ko kuba Ababiligi barakuwe ku butegetsi ari igihano Imana yabahaye kuko bemeye kugambanira Umututsi.