AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mpayimana ushaka kuba Perezida w’u Rwanda yashwanye na hoteli atega moto ajya kubarega

Mpayimana ushaka kuba Perezida w’u Rwanda yashwanye na hoteli atega moto ajya kubarega
4-02-2017 saa 11:59' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 24816 | Ibitekerezo

Mpayimana Philippe wamaze gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, yashwanye n’ubuyobozi bwa hoteli yari yagombaga kugiriramo ikiganiro n’abanyamakuru, ahita agira umujinya atega moto ajya ku biro by’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo kubareba.

Nk’uku yari yabigaragaje mu butumire yagejeje ku binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga bikorera mu Rwanda, Mpayimana Philippe yari yagaragaje ko guhera saa tanu za mu gitondo kugeza saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu, azaba ari muri The Mirror Hotel i Remera aho yari yaravuze ko azatangariza ibijyanye n’umushinga we wo kwiyamamaza.

Ku isaha ya saa tanu yari yageze muri iyi hoteli, agiye gutangira igikorwa cye ubuyobozi bwa hoteli bumubaza ibyo agiye gukoreramo baramusobanurira, bamubwira ko abereka urupapuro rw’inyemezabwishyu yishyuriyeho icyo cyumba cy’inama yagombaga gukoreramo, undi avuga ko atitwaje iyo nyemezabwishyu kuko yumvaga kuba yarabikije icyumba bihagije. Yahise atega moto ajya kuzana inyemezabwishyu ariko ahageze, mu maso y’abanyamakuru bari batumiwe, bamubwira ko batamwemerera ko akoreramo icyo gikorwa cye, gusa ntibasobanuraga impamvu kuko yari afite inyemezabwishyu igaragaza ko yabishyuye.

Nyuma yo gushwana n’abakozi ba The Mirror Hotel, Mpayimana Philippe yahise afata moto bwangu ajya ku biro by’akarere ka Gasabo gutanga ikirego. Ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru Ukwezi.com nyuma yaho gato, yadutangarije ko ari ku biro by’akarere ariko akaba agiye gusubira kuri hoteli kuko bamuhamagaye bamubwira ko ashobora kugaruka bakamwemerera gukoreramo. Yavugaga ko mu kanya gato aza kuba ahageze, n’ubwo yari yamaze gukerererwa kuko saa sita zendaga kugera.

REBA VIDEO YURIRA MOTO HANO :

Updates :

  • Ahagana ku isaha ya saa sita n’iminota 10, Mpayimana Philippe wari umaze kwemererwa n’ubuyobozi bwa hoteli ko yaganira n’abanyamakuru akagaragaza umushinga we wo kwiyamamaza, yatangiye kuvuga iriburiro ry’umushinga we.
  • Yabanje gushimira hoteli kuba yashyize ikamwerera uburenganzira agakora igikorwa cye.
  • Yagejeje ku banyamakuru impamvu yatumye aza kwiyamamaza, aho yavuze ko afite ibikorwa byinshi bikubiye mu ngingo 20 yumva yageza ku banyarwanda.
  • Yabajijwe ibibazo n’abanyamakuru, aho yagaragaje ko Perezida Kagame amufata nk’umuntu w’icyitegererezo kuri we kuko ashyira mu bikorwa icyemezo yafashe, akageza ku banyarwanda gahunda nziza zibubaka kandi zibateza imbere no kuba atanga ubwisanzure.
  • Yabajijwe kandi ibibazo bitandukanye, akomeza kugaragaza ko abanyarwanda bazasobanukirwa byinshi natangira kubagezaho ibikubiye muri izo ngingo 20 zigize umushinga we.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA