Mpayimana Philippe watsinzwe amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabaye muri Kanama 2017, yavuze ko ashaka kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko bikurura impaka mu bamukurikira ku rukuta rwe rwa Facebook ari naho yanyujije ubu butumwa bw’uko ashaka kwiyamamaza.
Mpayimana Philippe uri mu gihugu cy’Ubufaransa ari naho atuye we n’umuryango we, kuri iki Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018 aho yavuze ko yifuza kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook.
Yagize ati “Ndashaka kwibanda ku bibazo by’abahinzi ndetse n’abanyarwanda bari hanze y’igihugu (Diaspora), nindamuka mbaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko”
Mpayimana kandi yavuze ko abanyafurika bagiye bajya gukorera hanze y’ibihugu byabo bagomba gutahuka kandi buri umwe agatahana ikoranabuhanga ku mufuka we.
Ubu butumwa bwa Mpayimana Philippe bwari buherekeje ifoto imugaragaza ari ahantu hari umusaruro w’ibiribwa bitandukanye, bamwe bakimara kububona bamwibasiye harimo n’uwamubwiye ko ibyo by’ubuhinzi ashaka guteza imbere mu Rwanda bamaze kubigeraho.
Abandi bakomeje bamubaza igihugu ashaka kwiyamamarizamo dore ko uyu mugabo kuri ubu yibereye mu Bufaransa ari naho atuye n’umuryango we
Ubwo yaganiraga na Ukwezi muri Mutarama 2017, Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, yavuze ko yubatse akaba afite umugore n’abana bane. yize amashuri yisumbuye i Save, akiga muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu bihugu by’amahanga nka Cameroun, u Bufaransa n’u Bubiligi.
Tariki ya Mbere Mutarama 2017, nibwo Mpayimana Philippe yashyize hanze itangazo ndetse anarisakaza mu binyamakuru bitandukanye, agaragaza ko ashaka kwiyamamaza agahatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda ku mwanya w’umukuru w’igihugu yatsinzwemo akagira amajwi 0,73%.
Uyu mugabo uvuga ko azakomeza guhatana mu matora kugeza abaye umwe mu bayobozi b’u Rwanda, nyuma yo gutsindwa ku mwanya wa Perezida akomeje gukaza umurego agaragaza ko aziyamamaza ku mu bagize Inteko Ishinga Amategeko akaba yaba umudepite
Ubu butumwa bw’uko Mpayimana Philippe ashaka kwiyamamaza bwakuruye impaka ndende