AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mpayimana Philippe ushaka kuba Perezida yatanze kandidatire basanga hari byinshi atujuje

Mpayimana Philippe ushaka kuba Perezida yatanze kandidatire basanga hari byinshi atujuje
22-06-2017 saa 10:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9385 | Ibitekerezo

Mpayimana Philippe uri mu bashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017, yajyanye kandidatire ye kuri Komisiyo y’amatora ariko basanga hari byinshi atujuje asabwa kubanza agashaka.

Mpayimana Philippe, yageze kuri Komisiyo y’amatora mu masaha ya saa yine zirengaho iminota micye. Yari aherekejwe n’abantu batatu bose baje mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla benshi bakunda kwita Gikumi. Yagiye muri Komisiyo y’amatora, agaragaza bimwe mu byangombwa bye ariko Komisiyo imugaragariza ko hari byinshi atujuje bisabwa.

Iyi niyo modoka yazanye umukandida n’abamuherekeje

Mu byangombwa Mpayimana Philippe atujuje, harimo icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’uko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi akaba nta bundi bwenegihugu afite ndetse n’icyemezo cy’uko byibuze umwe mu babyeyi be yaba afite bw’u Rwanda nk’uko biri mu bisabwa umukandida ugiye kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda.

Mpayimana Philippe kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora

Icyakoze Mpayimana Philippe yujuje ibindi byangombwa birimo imikono 600 y’abantu batandukanye hirya no hino mu turere, bamusinyiye bamwemerera ko kubwabo ashobora kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Mpayimana Philippe yatangarije abanyamakuru ko ibyo asabwe atujuje agiye guhita abishaka kandi akabibona bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2017 kugirango kandidatire ye ibashe kwakirwa ngo izasuzumwe hamwe n’izindi.

Mpayimana aganira n’abanyamakuru nyuma yo kuva muri Komisiyo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA